Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabiye Muhayimana Claude w’imyaka 65 y’amavuko igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo kumushinja ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ajuririra ko atayikoze kandi byaramuhamye mu mwaka wa 2021.
Urubanza rw’ubujurire rwabereye i Paris mu Bufaransa ku wa Kane tariki ya 26 Gashyantare 2024, imyaka 15 yasabiwe ikaba ijya kwegerana na 14 yakatiwe n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu.
Muri uru rubanza rw’ubujurire rwatangiye ku wa 3 Gashyantare, Muhayimana yakomeje kwiregura ku byaha ashinjwa gukorera mu Bisesero ku Kibuye, hagati y’ukwezi kwa Mata na Kamena 1994.
Muhayimana amaze guhamwa n’ibyaha yashinjwaga, yahise ajuririra icyo cyemezo asaba kurekurwa, aza kurekurwa mu mwaka wakurikiyeho ariko akomeza gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Bufaransa mu gihe hari hagitegerejwe ko yakongera kugarurwa imbere y’ubutabera.
Intandaro y’ibyaha bya Jenoside Muhayimana ashinjwa
Muhayimana yavukiye mu yahoze ari Komini Gitesi, Perefegitura ya Kibuye (ubu ni mu Karere ka Karongi, Intara y’Amajyepfo).
Mu minsi ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Muhayimana Claude yagiye agaragara ari umushoferi w’imodoka itukura yo mu bwoko bwa Toyota Hilux yatwaraga Interahamwe mu bice bitandukanye byakorerwagamo ubwicanyi nk’uko bishimangirwa n’abatangabuhamya batandukanye n’ibindi bimenyetso bifatika.
Nanone kandi ashinjwa kuba yararebaga ubwicanyi bwose bwakorwaga kugira ngo aze gucyura abajenosideri basoje ibikorwa bya Jenoside bitaga akazi.
Mu batangabuhamya harimo n’uwahoze ari umugore we ari na we wamuhamije ko yatwaraga Interahamwe muri iyo modoka y’umutuku yitwaga ‘Guest House’, abo yatwaraga bakaba baragendaga baririmba indirimbo zitera ubwoba zikanatesha agaciro Abatutsi.
Uwari umugore we kandi yatanze ubuhanya bw’uburyo Muhayimana yatwaye n’umujandarume wiciwe mu bitero ajyanywe gushyingurwa.
Nubwo Muhayimana avuga ko atari agifite ubushobozi bwo gukora mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uwari umugore we yavuze ko yakoranaga n’abayobozi b’Inzego z’ibanze ku buryo bidashoboka ko yari kubura uburyo bwo kubafasha mu byo bakoranaga.
Abandi batangabuhamya, barimo n’uwari inshutii ye, babwiye urukiko rw’ubujurire ko bamubonaga atwaranye n’izindi modoka nyinshi zirimo iza Daihatsu.
Muhayimana avugwaho kuba mu bihe binyuranye yarorohereje cyane Interahamwe kugera mu bice zajyaga kwicamo haba mu misozi ya Karongi na Bisesero akabasubiza mu Mujyi wa Kibuye batashye.
Mu 2001 ni bwo yahungiye mu Bufaransa, nyuma yo kubona ubwenegihugu bw’icyo gihugu mu 2010, maze abona akazi mu Mujyi wa Rouen.
Ibihano yasabiwe ku wa Kane, Muhayimana yari ahibereye asa n’uri kure mu ntekerezo imbere y’imbaga y’abantu bari buzuye mu cyumba cy’iburanisha.
Imiryango iharanira kurwanya Jenoside ivuga ko igihano yasabiwe kidahagije, kuko gutwara abicanyi ukanabarindira ntaho bitandukaniye no kugira uruhare muri Jenoside mu buryo butaziguye.
Ababuranira Muhayimana basabye ko akwiye kurekurwa, bahamya ko ibimenyetso bitangwa ku ruhare rwe bidahagije ndetse ko n’ubuhamya bwatanzwe n’abamushinja butapfa kwizerwa.
Abo bavoka bavuze ko bumwe mu buhamya bwatanzwe budashingiye ku bihamya bifatika, bityo bikaba ari ibinyoma babona byarahimbiwe guharabika umukiliya wabo.
Bavuze ko amatariki atangwa n’abatangabuhamya adahura, ahubwo bavuga ko Muhayimana yabanaga neza n’abaturanyi b’Abatutsi icyo gihe, akaba yaranagerageje gufasha bamwe muri bo gucika Interahamwe.
Muhayimana yatawe muri yombi ku wa 9 Mata 2014 na Polisi y’u Bufaransa nyuma y’ikirego cyatanzwe na Komite ishinzwe guharanira Uburenganzira bw’Abaturage. Yarekuwe ku wa 10 Mata 2025, ashyirwa mu gihano cyo gufungirwa mu rugo ubwo yari akirimo gukorwaho iperereza.
Yatangiye urubanza ku wa 22 Ugushyingo 2021, rusomwa ku wa 16 Ukuboza 2021, aho yakatiwe imyaka 14 y’igifungo. Mu bujurire, urukiko rw’ubujurire rwitezweho gusoma imyanzuro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Gashyantare 2026.