PDG Brenda Thandi Mbatha, Umunyarwandakazi ubarwa mu baherwe batuye mu Bufaransa, yahawe impamyabushobozi y’icyubahiro na Sena y’u Bufaransa mu bijyanye n’ubucuruzi bw’imitungo itimukanwa.
Ni ibirori byabereye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa mu cyumweru gishize, byitabirwa n’ibihugu birenga 80.
Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya, Brenda yavuze ko amaze imyaka 15 akora ubucuruzi bw’imitungo itimukanwa.
Asobanura ko abamuhaye impamyabushobozi y’icyubahiro basanze asanzwe akora ubucuruzi bw’imitungo itimukanwa bityo ko atajya mu ishuri ngo akurikire amasomo mu gihe cy’imyaka 6.
Yagize ati: “Nabikoraga nta mpamyabushobozi mfite, ubu kuba nyibonye bivuze ko nemerewe gutangiza ikigo (Agance) gishinzwe kugurisha imitungo itimukanwa.”
PDG Brenga Thandi yize ibijyanye n’imbonezamirire ndetse akora akazi kajyanye n’ibyo yize muri Congo Brazzaville mu nkambi zarimo impunzi z’Abarundi, Abanyarwanda n’izindi.
Mu buhamya bwe avuga ko nta mafaranga yahembwaga ahubwo ngo yahembwaga ifu y’igikoma ari yo yahereyeho kandi ikamugeza ku rwego ariho.
Ati: “Nakoze mu nkambi z’impunzi mfite imyaka 14 kandi ndi imfubyi, nahembwaga ifu nkayigurisha hanyuma nkabika amafaranga.
Nyuma y’imyaka ibiri akazi gahagaze natangiye kugura telefoni. Ninjiye mu bucuruzi bwo kwambika abantu ngira umugisha wo kwambika ba nyampinga ndetse mbona n’isoko ryo kwambika Abadepite n’Abayobozi bakuru muri Congo Brazzaville.”
Mu rugendo rwe rwo kuba umuherwe yarugezeho biturutse ku bucuruzi bw’imitungo itimukanwa. Ahamya ko amafaranga yakuraga muri ubwo bucuruzi bwo kwambika abantu, yahitaga ashaka uko agura inzu muri Brazzaville nyuma aza no kuzigura i Burayi.
Ati: “Ndi muri Afurika amafaranga nakoreraga narayizigamiraga ntekereza kugura inzu i Burayi. Inzu ya mbere nayiguze i Paris nkomeza kugura n’izindi kuko iya nyuma nayiguze mu 2019. Inzu zose mfite zikodeshwa na ba mukerarugendo.
Kugera ku rwego rwo kugura inzu i Burayi bisaba imyaka myinshi mu bucuruzi, njye namaze imyaka 16 ncuruza, mu bihugu 3 kugira ngo ngere ku rwego rwo gutangira kugura inzu.

PDG Brenda avuga ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Kinshasa na Congo Brazzaville yari ahafite amaduka acuruza imyenda, inzu zitunganyirizwamo ubwiza (Salon de coiffure), izitangirwamo serivisi z’ubwikorezi (Transport), izicuruza inyama n’ibindi.
Akomeza agira ati: “Nyuma nshinga amangazine i Bruxelles mu Bubiligi acuruza ibiribwa by’Abanyafurika, aho naguraga ama kontineri yuzuye ibiribwa muri Cameroun mbijyana mu Bubiligi imyaka igera kuri 5, ndongera nshinga andi mangazine acuruza ibiribwa by’Abanyaburayi (Supermarché) mu Mujyi wa Paris imyaka 6.”
Kugira ngo ashobore kureka akazi ko kwambika abantu batandukanye by’umwihariko abayobozi bakuru muri Congo Brazzaville, yigiriye inama yo gucuruza ariko akagura inzu buri myaka 4.
Imbogamizi yaje kugira ngo ni iz’uko muri icyo gihugu banki zidashobora kuguriza umuntu cyangwa ngo n’umuntu ku giti cye abe yaguriza undi. Ibyo byatumye yishakamo imbaraga zo gukora cyane.
PDG Brenda avuga ko umwana w’umukobwa atangira kugira amahitamo y’iterambere n’icyo azaba cyo ku myaka 18.
Akomeza agira ati: “Kugira ngo ugire icyo ugeraho, wiyima ibintu byinshi, ukaba inyangamugayo, ukagira imyitwarire myiza, kugira ubushake, kwigirira icyizere kandi ukamenyekanisha n’ibyo ukora.
Nagira inama abagore n’abakobwa zo kudacika intege, ugashora imari ariko ukibuka ko ugomba gusigaza ayo kwamamaza cyangwa kumenyekanisha ibyo ukora. Navuga ko kwamamaza ari byo byanteje imbere.”
Umunyemari Brenda ni umwe mu banyarwanda bafite imitungo itimukanwa i Burayi by’umwihariko mu Bufaransa no mu Bubiligi ndetse hakaba hari n’inzu ze zikodeshwa n’Abanyarwanda bakorera ubucuruzi i Burayi.
Nk’Abandi banyarwanda bakunda igihugu cyabo, uyu munyemari PDG Brenda agira uruhare mu iterambere ry’igihugu cye kuko mu bucuruzi bwe anafasha abana b’imfubyi akabishyurira amafaranga y’ishuri kuva mu 2007.
Yahamirije Imvaho Nshya ko hari n’abana b’imfubyi yashoboye kubakira inzu mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo gutanga umusanzu hakiyongeraho ko na we yakuriye mu buzima bw’ubupfubyi.




