Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mark Cyubahiro Bagabe yatangije Gahunda y’Igihugu ya gatanu yo kuvugurura ubuhinzi (PSTA5), yitezweho kuvugurura ubuhinzi umusaruro ukiyongera habaho guhangana n’imbogamizi zikomoka ku ku kirtere zikiri mu rwego rw’ubuhinzi.
Ni kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza hatangijwe ku mugaragaro uwo mushinga, uzafasha kuzamura umusaruro, abantu bakihaza mu biribwa.
Dr Bagabe yagize ati: “PSTA5 izafasha kwihaza mu biribwa kandi habeho n’ingamba zishingiye ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu gihugu cyacu, mu gihe cy’Imyaka 5 (2024–2029), Bikazashyigikira gahunda zacu zo guhindura no kuvugurura urwego rw’ubuhinzi bijyanye na NST 2 n’Icyerekezo cy’u Rwanda cya 2050.”
Ni gahunda izafasha gukemura ibibazo nk’ibyo kwihaza mu biribwa kukohataragerwa ku rugero rwifuzwa, bitewe na zimwe mu mbogamizi zikigaragara muri rwego rw’ubuhinzi, gusa u Rwanda rukaba rudahwema guhangana nabyo mu gushaka ibisubizo.
Muri byo harimo ubuke bw’ubutaka, aho ubutaka bwose bwo guhinga mu gihugu bungana na hegitari 1 400 000, bivuze ko umuhinzi ahinga ku mpuzandengo ya hegitari 0,45.
Umusaruro muke w’ubuhinzi uganisha ku kwihaza mu biribwa kuko 32% mu bahinzi bakora ubuhinzi bwo kubina ibibatunga naho 12% bakaba mu bahinzi b’ubucuruzi, imirire mibi, n’ubukene.
Igihombo nyuma y’isarura (13.8% ku bigori, 12.4% ku muceri, na 11.3% ku bishyimbo) kubera kudafata neza umusaruro, kubura ibikoresho byumisha n’aho guhunika haboneye n’ibindi.
Imihindagurikire y’ibihe igira ingaruka ku buhinzi harimo amapfa mu burasirazuba), isuri n’imyuzure (Amajyaruguru-Iburengerazuba)
Kugera ku mafaranga nabwo biracyarimo imbogamizi nubwo ubuhinzi butanga 27% mu musaruro mbumbe w’Igihugu (GDP), ubuhinzi bwakira 6% y’inguzanyo z’ubucuruzi, 17% by’abahinzi bafite uburyo bwo kubona amafaranga mu gihe 60% bica mu zindi nzira nk’inshuti, imiryango, ibimina…
Isoko riracyari rito kuko 25% gusa by’abahinzi ni bo bagurisha ibicuruzwa binyuze mu ruhererekane rwateganyijwe.
Minisitiri Dr Bagabe yavuze ko hitezwe byinshi ku ishyirwa mu bikorwa rya PSTA5.
Ati: “Turateganya byinshi mu ishyirwa mu bikorwa rya PSTA5, itangijwe n’ubundi haratangiye gushyirwa imbaraga mu kuzamura amahirwe y’imirimo mu rwego rw’ubuhinzi cyane cyane tuzagera ku mpinduka mu buhinzi, harimo n’umutekano w’ibiribwa n’imirire ku baturage b’u Rwanda biyongera, biteganyijwe ko bazava kuri miliyoni 13.2 bariho ubu bakagera kuri miliyoni 22.1 mu 2050.”
Yakomeje agaragaza ko hateganywa gushaka ibisubizo ku mbogamizi zikigaragara mu rwego rw’ubuhinzi.
Ati: “Hari ukwagura ubutaka bwuhirwa ku gipimo cya 15%, kongera ifumbire mvaruganda ikava kuri kilogarama 70 kuri hegitari ikagera kuri kilogarama 94.6 kuri hegitari, kugera ku masoko bizanozwa (60% by’abahinzi) no gufata neza umusaruro nyuma y’isarura hagabanywa igihombo ku kigero cya 50%.”
Ikindi hazabaho guteza imbere ubufatanye bwa Leta n’abikorera (kongera uburyo bwo kubona amafaranga kugera kuri 10.4% bivuye kuri 6% hamwe n’ubwishingizi bukazamuka kugeza 30% buvuye kuri 11%.
Hari imishinga myinshi yatangiye gukorwa izakomeza kongerwamo imbaraga muri PSTA5 harimo umushinga wiswe Gabiro Agribusiness Hub, gahunda zisaga 37 zo kuhira mu mushinga watewe inkunga na Banki y’Isi (CDAT), urugomero rwa Muvumba, umushinga wa Gako Beef Project, Uruganda rw’amata rwa Inyange rufite ubushobozi bwo gutunganya amata agera kuri litiro 750 000 ku munsi n’ibindi.