Pastor Lopez mu bazatarama mu ‘Umuyoboro 25 Concert’
Imyidagaduro

Pastor Lopez mu bazatarama mu ‘Umuyoboro 25 Concert’

MUTETERAZINA SHIFAH

November 27, 2025

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Pastor Lopez Nininahazwe uzwi ku ndirimbo ‘Imana y’akandi karyo’ yatumiwe mu bazatarama mu gitaramo ‘Umuyoboro 25 live Concert’ cya Alexis Dusabe.

Ni igitaramo Dusabe azamurikiramo ‘Album ye yise Amavuta y’igiciro’ akaba yaranabihuje no kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki. Ibyo avuga ko rwari urugendo Imana yamuherekejemo ikamuherekeresha urukundo rwayo ruhebuje.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya Dusabe yavuze ko mu bahanzi b’abanyamahanga yahisemo Pastor Lopez Nininahazwe kubera ko Abarundi n’Abanyarwanda hari byinshi bahuriraho mu muco harimo no kuba bavuga bakumvikana.

Yagize ati: “Twamutumiye kubera ko Abarundi n’Abanyarwanda dusangiye ururimi n’umuco bivuze ko dushobora kuririmba tukumvikana nta mbogamizi n’imwe irimo, ikindi ni uko indirimbo ye ‘Akandi karyo’ ikomeza imitima igaragaza ko ibyaba byagenze nabi byose bishobora kongera kugenda neza.

Ni indirimbo yakunzwe n’Abanyarwanda kandi umuntu wese akeneye kuko nta muntu utagira ibihe bimukomerera mu buzima.”

Uretse Pastor Lopez mu gitaramo cya Alexis Dusabe hazataramamo na Bosco Nshuti na we Dusabe avuga ko yahisemo kumutumira bakaganira kubera ko ari mu baramyi bakunzwe n’abatari bake mu Rwanda.

Ati: “Bosco Nshuti ari muri benshi banezea Abanyarwanda bishimiwe muri iki gihe ku buryo uko azaririmba nuko nzaririrmba n’uburyo Lopez azaririmba bimeze nk’amabara atatu ariko yose wayareba ukabona ni meza.”

Dusabe we n’itsinda ririmo kumufasha mu gutegura bahisemo kwirinda kushyiraho abahanzi benshi bazaririmba kugira ngo azabone umwanya uhagije wo gutembereza abakunzi be urugendo rw’imyaka 25 amaze mu muziki mu buryo bwo kuririmba ndetse anagerageze kugabanya urukumbuzi yari afite rwo gutaramira Abanyarwanda.

Si ubwa mbere Pastor Lopez agiye gutaramira i Kigali kuko yahaherukaga tariki 02 Gashyantare 2025, mu gitaramo cyiswe ’12 heures dans sa présence’ cyabereye muri BK Arena.

Biteganyijwe ko igitaramo ‘Umuyoboro 25 Live Concert’ kizaba tariki 14 Ukuboza 2025 muri Camp Kigali.

Bosco Nshuti azaririmba mu gitaramo ‘Umuyoboro Live Concert’
Alexis Dusabe yiteguye kuzagabanya urukumbuzi afitanye n’abakunzi n’indirimbo ze

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA