Pazzo Man na Kjohn bateye utwatsi ibyo gusakaza amashusho ya Yampano
Amakuru

Pazzo Man na Kjohn bateye utwatsi ibyo gusakaza amashusho ya Yampano

MUTETERAZINA SHIFAH

December 4, 2025

Umunyarwenya Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man na Kalisa John wamamaye nka K Jon mu kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi, bateye utwatsi ibyaha bakurikiranyweho byo gusakaza amashusho y’umuhanzi Yampano n’umugore we barimo gutera akabariro.

Ni bimwe mu bikubiye mu byo bagarutseho mu rubanza rwabo rwaburanishujwe kuri uyu wa Kane tariki 04 Ukuboza 2025, rwabereye ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Nyuma yo kwivuga kw’abaregwa, Umushinjacyaha yabwiye Inteko iburanisha ko abakurikiranyweho icyo cyaha barimo Pazzo Man kuko ari we wari umujyanama wa Yampano anafite uburenganzira bwo kwinjira muri E-mail y’uwo muhanzi.

Ubushunjacyaha bwanagaragaje ko nyuma yo kwifata ayo mashusho, Yampano yayabitse kuri Email ye, bityo agakeka ko Pazzo Man ari we wayakuyeho akayasakaza bitewe n’uko bari baratandukanye kandi mu buryo Pazoman atigeze yishimira.

Mu kwisobanura, Pazzo Man yemeza ko yayabonye kuri Email y’uwo muhanzi, kuko yari afite uburenganzira bwo kuyinjiramo ubwo bakoranaga, icyakora avuga ko uretse kuyareberaho atigeze ayabika muri telefone ye.

Ati “Njye nayabonye kuri Email, icyo gihe mpita nanabimubwira kandi yayakuyeho kuko abahanga bagaragaza ko ayo mashusho atakiriho, njye uretse kuyarebaho ntabwo nigeze nyabika kuri telefone (Download) cyangwa ngo ngire uwo nyasangiza. Mu iperereza ryakozwe n’abahanga ngira ngo babonye ko ntayo nari mfite yewe nta n’uwo nigeze nyasangiza.”

Icyakora umwunganizi wa Pazzo Man we agaragaza ko Yampano akwiye gukurikiranwaho icyaha cy’uko ari we wayasakaje kuko yayashyize kuri E-Mail ye kandi azi ko atayikoresha wenyine.

Gutera utwatsi ibyaha bakurikiranyweho ntibyakozwe na Pazzo Man gusa kuko Kalisa John na we yabishimangiye avuga ko atigeze ayasakaza nubwo na we yayabonyeho.

Ati: “Hari uwitwa Willy Pappy yarayansabye mubwira ko ntayo mfite, hashize akanya ambwira ko uwitwa Pappy Nesta yayamuhaye nanjye mpita nyamusaba arayampa. Ni byo narayabonye ariko nta muntu n’umwe nigeze nyoherereza.”

Icyakora KJohn avuga ko mbere y’uko amashusho asohoka, muri Kamena 2025 ari bwo yabonye umuntu witwa Odette ashyize ku rubuga rwe rwa Whatsapp ifoto ya Yampano ahamya ko umuntu umuha amafaranga amuha amashusho ya Yampano ari gutera akabariro, ari na ho yahereye akora ‘Screenshoot’ ayoherereza Papa Cyangwe wari uherutse gukorana indirimbo na Yampano amubaza niba byaba ari byo gusa ngo iyo foto yari isanzwe.

Umwunganizi we yagaragaje ko umukiriya we ari umwere kuko yasabye amashusho akanayahabwa, bitagize icyaha kubera ko icyaha ari ukuyasakaza kandi we nta muntu yigeze ayasakazaho.

Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko bufite umutangabuhamya witwa Ngabo Leon uzwi nka Njuga wavuze ko yahuriye na KJohn ari kumwe na Pazzo Man muri resitora (Restorent) yo kwa Clapton Kibonge, bityo bakahamwerekera ayo mashusho.

Nyuma yo gutega amatwi impande z’abaregwaga n’ababunganira, Urukiko rwemeje ko urwo rubanza ruzasomwa tariki 11 Ukuboza 2025.

Ishimwe Patrick yatawe muri yombi tariki 11 Ugushyingo 2025 mu gihe Kjohn we yatawe muri yombi 14 Ugushyingo 2025, bombi bakurikiranywe icyasha cyo gusakaza amashusho y’urukozasoni.

KJohn avuga amashusho yayasabye akayareba ariko ntayasakaze
Pazzo Mana yahakanye ibyo gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA