Ishimwe Patrick wamenyekanye ku izina Pazzo Man, umwe mu bakurikiranweho gushyira hanze amashusho y’umuhanzi Yampano akora imibonano mpuzabitsina, yashimiye uburyo Fatakumavuta yabafashisje kumenyera Igororero.
Mu kiganiro yakoze akiva mu Igororero ku wa 02 Werurwe 2026, Pazzo man usanzwe amenyerewe mu bikorwa byo gufasha abahanzi, yashimiye abamubaye hafi ari mu igororero anagaragaza uko Fatakumavuta yabafashije bakimusangamo.
Yagize ati: “Reka mbanze nshimire Fatakumavuta, hariya ari muri minisiteri y’imyidagaduro ni n’umuyobozi. Tukihagera cyane cyane njyewe na Djihad, yaratubwiye ati ngiye kubaha amezi atatu yo kubitaho, buri kimwe cyose nzakibereka.”
Agaragaza ko Fatakumavuta yabamenyeye byose, ibyo bituma bumva nta kibazo bafite nk’ubwoba, guhungabana n’ibindi biba ku muntu ugiye kugororwa bwa mbere.
Ati: “Iyo mukihagera mubanza mu kato kugira ngo barebe uko ubuzima bwanyu buhagaze mukahamara nk’iminsi itatu, ariko icyo gihe cyose yadutumagaho abarinzi tukamubwira ibyo dukeneye akabibaha bakabizana.
Warakoze Fata, njye ku ruhande rwanjye wambereye imfura, ejo bundi yaranansezeye ngiye kuza arambwira ati Abanyarwanda genda ubasuhuze cyane.”
Pazzo Man akomeza avuga ko mu byamutangaje harimo uburyo Dj Toxxyk akiva mu kato atigeze yiheba ahubwo yazindukiye mu kibuga cya Basket akamubwira ko aho ari, hari abandi bagabo, nta mpamvu yo guhangayika.
Pazzo Man ashima ubutabera bw’u Rwanda, umwunganizi we mu mategeko ndetse anasobanura ko ibihe amaze igihe anyuramo, byari ngombwa ko bimubaho.
Ati: “Ibi bihe nanyuzemo byari ngombwa kuri njye. Byari ngombwa ko mfata umwanya nkitekerezaho n’umwanya uhagije nkegera Imana, byari ngombwa ko njya kure y’abantu nita inshuti, abavandimwe nkabitegereza neza.”
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza ku cyaha Pazzo Man yari akurikiranyweho, nyuma y’aho Yampano atangiye ikirego ku wa 9 Ugushyingo 2025.
Ku ikubitiro hahise hatabwa muri yombi Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man ku wa 11 Ugushyingo 2025, nk’uwahoze afasha Yampano mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, abandi nabo bagenda bafatwa uko iminsi yagiye ishira.
Ku wa 27 Gashyantare 2026, nibwo habaye isomwa ry’urwo rubanza rwaregwagamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John.
Urukiko rwibanze rwa Kicukiro rwategetse ko bahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw kuri buri wese. Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man we agirwa umwere runategeka ko arekurwa.