Peace Jolis yanyuzwe no kubona Minisitiri abyina indirimbo iri kuri Album ye
Imyidagaduro

Peace Jolis yanyuzwe no kubona Minisitiri abyina indirimbo iri kuri Album ye

MUTETERAZINA SHIFAH

September 9, 2025

Umuhanzi Peace Jolis uzwi mu guhimba no kuririmba indirimbo zishimisha zikanigisha abana, yanyuzwe no kubona Minisitiri w’Uburezi abyina imwe mu ndirimbo ziri kuri Alubumu ye.

Uyu muhanzi avuze ibi nyuma yo kubona amwe mu mashusho magufi yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nzeri 2025, ubwo Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana, yagaragaraga ari kumwe n’abana babyinana indirimbo yise ‘Imbata’, Nyuma yo gutangiza ku mugaragaro umwaka w’amashuri wa 2025/2026.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Peace yasangije abamukurikira ayo mashusho maze avuga ko kubona amashusho nkayo abayobozi babyina zimwe mu ndirimbo yakoze bimutera imbaraga.

Yanditse ati: “Mbega ibihe by’umunezero! Kureba Nyakubahwa Minisitiri w’Uburezi arimo kubyina indirimbo iri kuri alubumu ‘Turirimbane’ binyibutsa impamvu ngomba guhora nshyira imbaraga mu byo nkora.”

Ubwo aheruka kuganira na Imvaho Nshya Peace Jolis yayitangarije ko imwe mu mpamvu ituma yibanda ku ndirimbo z’abana, uri uko na we ubwe biri mu bimushimisha.

Ati: “Buriya buri muntu agira umwana umubamo, umwana wahoze uri we kera. Iyo ndirimbira abana rero uwo mwana undimo ni we wongera kuririmba, akongera gukina, agaseka, akishima, ni ibintu bituma numva nduhutse. Navuga ko ari byiza kandi binshimisha.” 

Turirimbane ni Alubumu igizwe n’indirimbo 10 z’ikinyarwanda, zirimo Byuka, ‘I, U, O, A, E’ yigisha inyajwi, Imbata, Ibiti n’izindi.

Uretse kuba yibanda ku ndirimbo zifashishwa mu gushimisha no kwigisha abana, Peace Jolis azwi cyane mu zindi nka ‘Nakoze iki’, ‘Musimbure’, ‘Mpamagara’, ‘Un million c’est quoi’, ‘Bihwaniyemo’ n’izindi nyinshi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA