Perezida Bassirou Diomaye Faye yasoje uruzinduko rw’akazi  mu Rwanda
Politiki

Perezida Bassirou Diomaye Faye yasoje uruzinduko rw’akazi  mu Rwanda

SHEMA IVAN

October 19, 2025

Perezida wa Sénégal Bassirou Diomaye Faye yasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda, kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025.

Perezida Bassirou Diomaye yageze mu Rwanda ku wa Gatanu, tariki ya 17 Ukwakira 2025.

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yaherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Olivier.

Ni uruzinduko rwatanze umusaruro kuko ibihugu byombi byasinyanye amasezerano atanu mashya y’imikoranire arimo gukuraho visa ku badipolomate n’abaturage basanzwe, ubufatanye muri gahunda z’icyerekezo 2025 ibihugu byombi bihuriyeho, ubuhinzi n’ubworozi, serivisi z’igorora n’ubuzima.

Mu ruzinduko rwe, Perezida Bassirou Diomaye Faye yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zisanga ibihumbi 250 zihashyinguye, asobanurirwa amateka nyayo n’uko u Rwanda rwiyubatse ku myaka 31 ishize.

Mu Butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi,  yagize ati: “Mu kwifatanya n’abavandimwe b’Abanyarwanda bahuye n’amahano akomeye yagwiriye ikiremwamuntu, hano guceceka bitanga ubutumwa bukomeye kurusha amagambo. Bitwibutsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubudaheranwa n’ubutwari bw’abaturage bahinduye akababaro icyizere, bakifashisha kwibuka mu kubaka amahoro arambye.”

Mu ruzinduko rwe kandi, yasuye Ikigo Irembo asobanurirwa imikorere yacyo, uko kiri guhindura imibereho ya buri munsi y’Abanyarwanda binyuze mu kuborohereza kubona serivisi.

Mbere yo gusoza uruzinduko Perezida wa Senegal Bassirou Diomaye Faye yifatanyije na Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Abanyakigali, muri Siporo Rusange izwi nka ‘Car Free Day’  iba kabiri mu kwezi.

Mu Butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko urugendo rwe n’itsinda rye bagiriye mu Rwanda rwagize umumaro mu mikoranire y’ibihugu byombi.

Ati: “Uruzinduko rwanjye mu Rwanda rwasojwe n’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubufatanye. Ndashimira Perezida Kagame, Guverinoma ye, n’abaturage bo mu Rwanda batwakiriye neza, batwitwaraho neza. U Rwanda ni urugro rufatika kwiyubaka no gushyiraho gahunda z’iterambere, ibyo tubikurira ingofero, tukabyubaha kandi tukabyifuza. Ibihugu byacu biri kumwe mu rugendo rwo guharanira udushya muri Afurika.”

Umubano w’u Rwanda na Sénégal umaze imyaka myinshi uhagaze neza. Mu 2011 u Rwanda rwafunguye Ambasade mu mujyi wa Dakar, iba imbarutso y’ibikorwa byinshi byahuje ibi bihugu.

Perezida Diomaye Faye yakomereje uruzinduko rw’akazi muri Kenya ruzageza ku wa 22 Ukwakira 2025.

Perezida Bassirou Diomaye Faye yaherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Olivier
Uru ruzinduko rusize u Rwanda na Senegal basinyanye amasezerano atanu mashya y’imikoranire

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA