Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yasabye ko hashyirwaho urugendo rw’indege rutaziguye ruhuza Mozambique n’u Rwanda kugira ngo byorohereze ingendo, ndetse binateze imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Yabikomoje kuri uyu wa 28 Kanama 2025, mu nama nyunguranabitekerezo y’abayobozi bakuru b’inzego z’ubucuruzi yabereye muri Kigali Convention Centre, aho yari aherekejwe n’itsinda ry’abaminisitiri.
Iyo nama nyunguranabitekerezo y’abahanga mu ishoramari n’ubucuruzi yahuje abayobozi bakuru b’Urwego rw’Abikorera mu Rwanda kugira ngo baganire ku buryo bwo kugirana ibiganiro bitaziguye na Perezida Chapo n’itsinda rye, ikaba yarabaye urubuga rwo kuganira ku nzira nshya z’iterambere ry’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Chapo yavuze ko Afurika igihura n’imbogamizi mu bijyanye no guhuza ingendo z’indege, ku buryo akenshi abagenzi baba bagomba kunyura i Burayi.
Yagize ati: “Ndashaka kubyaza umusaruro aya mahirwe, ni ngombwa gushyiraho ihuriro ry’indege rihuza ibihugu byacu byombi, kuko ari ingenzi cyane.”
Yavuze ko iyo nama ari ikimenyetso cyo gusigasira ubufatanye bukomeye hagati ya Mozambique n’u Rwanda, yibanda ku ntego zihuriweho zo guteza imbere ubukungu n’iterambere rirambye.
“Turi ibihugu bibiri byiyemeje guteza imbere ubukungu bwabyo, guha abaturage imbaraga cyane cyane urubyiruko n’abagore, no gushimangira uruhare rwacu ku mugabane wa Afurika.”
Perezida wa Mozambique yagaragaje inzego z’ingenzi z’ubufatanye hagati y’abashoramari b’Abanya-Mozambique n’Abanyarwanda, zirimo ubuhinzi n’inganda ziwutunganya, ingufu n’umutungo kamere, ubwikorezi n’itumanaho, inganda n’inyongeragaciro, ndetse n’ubukerarugendo hamwe n’ubukungu bushingiye ku nyanja.
Yongeyeho ati: “Dushobora kubaka ubufatanye bwuzuzanya. U Rwanda nk’igicumbi cy’udushya n’imitangire ya serivisi, naho Mozambique ikaba igicumbi cy’ingufu n’umutungo kamere.”
Perezida Chapo kandi yibukije uruhare rwa za Guverinoma mu gufasha urwego rw’abikorera, asaba abashoramari bo mu bihugu byombi gufatanya, guhanga imirimo no kubaka inganda z’Afurika.
Ati: “Ku bagore bakora ubucuruzi, turababwira gufata Mozambique nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi muri Afurika. Tuzubaka imishinga duhuriyeho, dusuzume ahashobora kongerwamo inganda, dusangire ubunararibonye mu micungire y’imijyi, kandi twagure ubufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ingufu, ubwikorezi, serivisi n’ikorabuhanga.”
Yunzemo ati: “Inyungu yacu ni ugushyiraho ubufatanye buri wese yungukiramo, aho urubyiruko rubona imirimo, ubukungu bwacu bugahinduka bwagutse, kandi ibihugu byacu bikaba bikomeye muri Afurika ndetse no ku isi.
Jean Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru wa RDB, yavuze ko isinywa rishya ry’amasezerano y’ubufatanye (MoU) n’Ikigo cy’ishoramari cya Mozambique ryabaye ku wa 27 Kanama, ryari rimwe mu by’ingenzi byaranze ayo masezerano, akubiyemo ubufatanye mu by’imari, umutekano, ubutabera, ubuhinzi, uburezi n’ibidukikije.
Yongeyeho ati: “Aya masezerano ashyira urwego rw’abikorera ku isonga binyuze mu ishyirwaho ry’itsinda ryihariye rishinzwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo twiyemeje.”
Afrika kandi yashimangiye amahirwe yo gukorana mu nzego z’ubuhinzi, ubwikorezi, inyubako n’ingufu, agaragaza amahirwe yo gutangiza imishinga mpuzabihugu no kwigiranaho mu mitegurire y’ubucuruzi bw’ibihugu byombi.
Ati: “Mu gusangira ubunararibonye mu kubaka inganda zihangana, mu kwagura uruhererekane nyongeragaciro ku rwego rw’akarere, no mu gukurura ishoramari, amasosiyete yacu ashobora kwaguka vuba kandi mu buryo bunoze ku masoko yo muri Afurika no ku rwego rw’Isi.”
Afurika yavuze ko RDB, ikorana bya hafi n’Ikigo cya Mozambique gishinzwe guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi mpuzamahanga, ikomeje kwiyemeza gufasha ubucuruzi gutera imbere, gushyigikira politiki zinoza ubucuruzi no gushyiraho uburyo bwiza bwo gufasha urwego rw’abikorera mu bufatanye.