Perezida Kagame ahagarariwe mu irahira rya Alassane Ouattara
Politiki

Perezida Kagame ahagarariwe mu irahira rya Alassane Ouattara

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

December 7, 2025

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, ahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu irahira rya Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara watorewe kuyobora icyo gihugu muri manda ya kane mu kwezi kwa Kanama 2025.

Ku Cyumweru tariki ya 07 Ukuboza, Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yageze i Abidjan ahabera umuhango w’irahira rya Perezida Ouattara kuri uyu wa Mbere tariki ya 08 Ukuboza 2025.

Akigera muri icyo gihugu yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire Robert Beugré Mambé, bagirana ibiganiro byibanze ku kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Ibirori by’irahira rya Alassane Ouattara byitezweho kwitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma batandukanye barimo Perezida wa Senegal Bassirou Diomaye Faye, Perezida wa Congo-Brazzaville Denis Sassou Nguesso, Perezida wa Mauritania Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani, Perezida wa Ghana John Dramani Mahama, Perezida wa Sierra Leone Julius Maada Bio na Perezida wa Liberia Joseph Nyuma Boakaï.

Abandi Bakuru b’Ibihugu barimo Perezida wa Comoros Azali Assoumani, Perezida wa Gabon Brice Clotaire Oligui Nguema, Perezida wa Angola João Lourenço, Perezida wa Gambia Adama Barrow n’abandi ba Visi Perezida, ba Minisitiri b’Intebe n’abandi bayobozi b’imiryango mpuzamahanga ndetse n’abahagarariye ibigo binyuranye.

Biteganyijwe ko Perezida Alassane Ouattara arahira nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga, akaza gukurikizaho gufata ijambo ageza ku banyagihugu aho asobanura mu nshamake ibyo yiyemeje gukora muri manda nshya.

Muri ibyo, byitezwe ko aza kugaruka ku musanzu we mu kurushaho kwimakaza amahoro mu gihugu no ku mugabane wa Afurika, kunga ubumwe bw’abaturage, kubaka politiki ihamye ndetse no gukora amavugurura y’ubukungu n’imibereho myiza ajyanye n’icyerekezo cy’Igihugu.

Irahira rya Alassane Ouattara ribaye mu gihe u Rwanda na Côte d’Ivoire bikomeje kwishimira umubano wibanda ku butwererane mu bukungu, ubucuruzi cyane cyane ubushingiye ku ngendo za RwandAir, guhererekanya ubumenyi mu nzego zirimo kwiyubaka nyuma y’intambara ndetse no kwimakaza ikoranabuhanga mu miyoborere.

Ibyo byose bishimangirwa n’ingendo zihoraho z’abayobozi bakuru b’ibihugu ndetse no gusinyana amasezerano arimo aheruka gusinywa ajyanye no gukuraho visa ndetse no gushyiraho komisiyo zihuriweho.

Inzego z’ingenzi z’ubutwererane bw’ibihugu byombi, zirimo ubwikorezi bwo mu kirere, ikoranabuhanga, kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi, u Rwanda gusangiza icyo gihugu ubunararibonye mu miyoborere.

Perezida Kagame aheruka gusura iki gihugu mu kwezi k’Ukuboza kwa 2018, mu ruzinduko rwari rukurikiye urwa Perezida Alassane Ouattara mu ntangiriro z’uwo mwaka, izo ngendo zikaba zaratanze umusaruro w’isinywa ry’amasezerano y’imikoranire itandukanye.

Ibihugu byombi bifite za Ambasade zihagararira inyungu zabyo. Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu ni Amb. Rosemary Mbabazi.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, yakiranywe urugwiro i Abidjan
Abayobozi bagiranye ibiganiro mbere y’uko umunsi w’irahira ugera

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA