Perezida Kagame ategerejwe muri Cambodia mu ruzinduko rw’akazi
Politiki

Perezida Kagame ategerejwe muri Cambodia mu ruzinduko rw’akazi

SHEMA IVAN

November 11, 2026

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Cambodia yatangaje ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, azasura iki gihugu ku Gatanu, tariki 13 Ugushyingo 2026, ku butumire bw’Umwami Norodom Sihamoni.

Mu itangazo iyi Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yashyize hanze kuri uyu Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, yavuze ko muri uru ruzinduko Perezida Kagame azagirana ibiganiro n’abayobozi bitandukanye barimo Perezida wa Sena ya Cambodia Hun Sen, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Khuon Sudary na Minisitiri w’Intebe Hun Manet bizibanda  ku buryo bwo kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Uru ruzinduko ruzasiga ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere n’ubukerarugendo yitezweho gufungura andi mahirwe mashya y’imikoranire ifitiye inyungu impande zombi.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame muri iki gihugu rwahuriranye nuko azitabira Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), izabera mu Mujyi wa i Phnom Penh kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026.

Iyi nama izasiga hamenyekanye Umunyamabanga Mukuru mushya y’uyu Muryango ugizwe n’ibihugu 90.

Mu bakandida batatu bahatanye barimo Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo uyobora uyu Muryango kuva mu 2019, nyuma yo gutorerwa uyu mwanya mu 2018, yongera gutorerwa manda ya kabiri mu 2022.

Mu gihe yaba yongeye gutorerwa uyu mwanya, azakomeza kuyobora uyu muryango mu yindi myaka ine iri imbere.

U Rwanda na Cambodia bisanzwe bifitanye umubano w’imikoranire mu bya dipolomasi guhera mu 2005.

Umubano w’ibihugu byombi wakomeje kwaguka ndetse kugeza ubu Ambasaderi Nkubito Manzi Bakuramutsa ufite icyicaro i Seoul muri Koreya y’Epfo ni we uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri iki gihugu.

Cambodia ni igihugu gishobora gukorerwamo ubukerarugendo kuko ishyamba ryo mu Majyaruguru riri mu yigeze kuba igicumbi cy’inyamaswa z’inkazi nk’inzovu, imvubu, ingwe, urusamagwe, idubu n’izindi nyamabere zitandukanye n’ubwo imibare igenda igabanyuka kubera ubuhigi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA