Perezida Kagame, Clare Akamanzi, na Amadou Gallo baganiriye ku iterambere rya BAL
Siporo

Perezida Kagame, Clare Akamanzi, na Amadou Gallo baganiriye ku iterambere rya BAL

SHEMA IVAN

May 18, 2025

Perezida Paul Kagame yahuye n’abayobozi ba NBA baganira ku iterambere rya Shampiyona Nyafurika ya Basketball (Basketball Africa League) rikomeje kuba ubukombe muri Afurika. 

Mu bo yakiriye harimo Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa Clare Akamanzi, Perezida w’Irushanwa Nyafurika rya Basketball (BAL) Amadou Gallo Fall n’Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa Mpuzamahanga muri NBA Leah McNab.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje gukurikira umukino wa kabiri wo mu Itsinda rya Nile Conference mu irushanwa rya Basketball Africa League wahuje APR BBC na Nairobi City Thunders, warangiye Ikipe y’Ingabo z’Ihugu itsinze 92-63.

Nyuma y’umukino ni bwo Umukuru w’Igihugu yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa Clare Akamanzi; Perezida w’Irushanwa rya Basketball Africa League, Amadou Gallo Fall n’Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa Mpuzamahanga muri NBA, Leah McNab.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, byatangaje ko “baganiriye ku ruhare rw’u Rwanda mu kwakira imikino ya BAL ndetse n’uburyo iri rushanwa rimaze kwagukana ingoga mu myaka ine ishize ritangijwe”

Bukomeza bugira buti: “Banagarutse ku bufatanye bugikomeza hagati y’u Rwanda na NBA bugamije guteza imbere impano muri Basketball imbere mu gihugu no ku mugabane wose, hamwe n’amahirwe y’iterambere imikino ishobora kubyarira Afurika.”

U Rwanda ni umufatanyabikorwa wa BAL (Basketball Africa League) kuva mu mwaka wa 2021. 

Muri uyu mwaka rwakiriye Itsinda rya Nile Conference rihuriyemo amakipe ya APR BBC, MBB Blue Soldiers, Al Ahli Tripoli na Nairobi City Thunder.

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino APR BBC yatsinze Nairobi City Thunder amanota 92-63

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA