Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri iki Cyumweru, yageze i Dakar muri Senegal aho yitabiriye Inama y’uyu mwaka yiga ku ruhererekane rw’Ibiribwa muri Afurika.
Iyo nama yatangiye kuri uyu wa 31 Kanama ikazageza ku wa 5 Nzeri 2025, yateguwe ku bufatanye na Perezida wa Senegal Bassirou Diomaye Faye, ari na we wahaye ikaze Perezida Kagame.
Iyo nama ni iya mbere muri Afurika ihuza abayobozi b’inzego za Leta n’iz’abikorera, abanyepolitiki, abashakashatsi, abafatanyabikorwa mu iterambere n’urubyiruko rwabaye indashyikirwa mu rugamba rwo kurushaho guteza imbere uruhererekane rw’ibiribwa muri Afurika.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nzeri, Perezida Kagame yifatanya na Perezida Bassirou Diomaye Faye mu nama ihuza abayobozi b’urubyiruko bakora mu ruhererekane rw’ibiribwa n’ubuhinzi, baturutse mu bice bitandukanye by’Afurika.
Iyo nama ni imwe mu zishimangira intego nyamukuru yo guhindura uruhererekane rw’ibiribwa ku Mugabane, kuko urubyiruko ari rwo ruri ku ruhembe rw’imbere mu rugamba rwo guhaza Abanyafurika bagasagurira n’indi migabane.
Inama y’uyu mwaka iribanda ku nsanganyamatsimo igira iti, “Urubyiruko rw’Afurika ruyoboye Ubufatanye, Guhanga ibishya no gushyira mu bikorwa iterambere ry’Uruhererekane rw’Ubuhinzi n’Ibiribwa.”
Ni inama ibonwa nk’amahirwe yo kuganira n’impuguke mu buhinzi ku Isi ndetse n’abayobozi b’Afurika ku ngamba nshya zigamije guteza imbere ubuhinzi n’umutekano w’ibiribwa bitagira n’umwe biheza.
Iyi nama yahoze yitwa AGRF yatangiye ibera mu Rwanda ikaba yarashyiriweho kongerera ikibatsi ubushake bwa Politiki no kwihutisha politiki, gahunda n’ishoramari rikenewe kugira ngo hagerwe ku ruhererekane rw’ibiribwa ruteye imbere mu buryo burambye.