Perezida Kagame i Nouakchott mu nama nyafurika yiga ku burezi
Politiki

Perezida Kagame i Nouakchott mu nama nyafurika yiga ku burezi

NYIRANEZA JUDITH

December 9, 2024

Perezida Paul Kagame ari i Nouakchott muri Mauritania, aho yitabiriye Inama nyafurika yiga ku burezi no gushakira imirimo urubyiruko, yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF.

Ubwo yahageraga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Mohamed Ould Ghazouani, Perezida wa Mauritania akaba n’Umuyobozi wa AU.

U Rwanda na Mauritania ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye n’imikoranire mu nzego zitandukanye.

Muri Gashyantare 2022, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Mauritania aho yakiriwe na mugenzi we Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani, bemeranya ubufatanye n’imikoranire mu nzego zirimo ingendo zo mu kirere, bagirana ibiganiro byagarutse ku bufatanye n’ubuhahirane mu nzego zitandukanye.

Icyo gihe Abakuru b’Ibihugu bombi bayoboye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, yashyizweho umukono hagati ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane b’Ibihugu bombi.

Mu masezerano yasinywe harimo ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere yemerera RwandAir gukorera ingendo muri iki gihugu, ikajya ijyana ikanakura abagenzi muri Mauritania nta nkomyi.

Impande zombi kandi zemeranyije guteza imbere ubutwererane mu bya politiki, ubukungu, imibereho, umuco, ubumenyi n’ikoranabuhanga.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA