Perezida Kagame mu baryohewe n’intsinzi ya Arsenal yanyagiye Manchester City
Siporo

Perezida Kagame mu baryohewe n’intsinzi ya Arsenal yanyagiye Manchester City

SHEMA IVAN

February 2, 2025

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko yaryohewe n’intsinzi ya Arsenal yanyagiyemo Manchester City ibitego 5-1 mu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Bwongereza wabereye kuri Emirates Stadium kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Gashyantare 2025.

Arsenal FC yari imbere y’abakunzi bayo yatangiye umukino neza kuko ku munota wa kabiri gusa yari yafunguye amazamu ku mupira watakajwe n’abakinnyi usanga Kai Havertz umupira awuha Kapiteni Martin Ordegard wari wenyine awushyira mu rushundura.

Gabriel Martinelli yibwiraga ko atsinze igitego cya kabiri ku munota wa gatanu, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko hari habayeho kurarira.

Manchester City yasatiriye cyane mu minota yakurikiyeho ndetse yabonye n’uburyo bwiza ku mupira watewe mu izamu ku munota wa 23, ukurwamo na David Raya mbere y’uko ugonga igiti cy’izamu ukavamo.

Nyuma y’iminota ibiri, Arsenal yahushije uburyo bukomeye nyuma y’amakosa y’umunyezamu Stefan Ortega n’ubwugarizi bwe, Kai Havertz atera umupira hanze.

Byasabye gutegereza umunota wa 54, Erling Haaland yishyurira Manchester City ku mupira wahinduwe na Savinho, uyu rutahizamu awutsindisha umutwe.

Nyuma y’umunota umwe, Arsenal yongeye kuyobora umukino ibikesha igitego cyiza cyatsinzwe na Thomas Partey ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira uhindurirwa icyerekezo na John Stones ujya mu izamu.

Ku munota wa 62, Arsenal yabonye igitego cya gatatu cyinjijwe na Myles Lewis-Skelly ku mupira yahawe na Declan Rice, agatungura umunyezamu Ortega.

Kwinjiza mu kibuga abarimo Kevin De Bruyne wasimbuye Phil Foden mu minota 20 ya nyuma, ntacyo byafashije Manchester City yatsinzwe igitego cya kane cyinjijwe na Kai Havertz ku munota wa 76.

Ku munota wa nyuma muri itatu y’inyongera, Ethan Nwaneri yatsinze igitego cya gatanu cya Arsenal yagize amanota 50 ku mwanya wa kabiri, irushwa atandatu na Liverpool ya mbere.

Myles Lewis-Skelly ni we mukinnyi w’imyaka 18 ubashije gutsinda igitego ikipe ifite igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, bikaba byaherukaga kuba mu 2007, ubwo Wayne Rooney wakiniraga Everton yatsindaga Arsenal.

Umukino warangiye Arsenal inyagiye Manchester City ibitego 5-1.

Nyuma y’umukino, Perezida Kagame yahise anyuza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, ashimira iyi kipe kandi agaragaza ko urugendo rugana aheza rukomeje. Ati “’Gunners’ [Arsenal n’abakunzi bayo] wakoze. Twagiye!”

İndi mikino yabaye kuri iki Cyumweru, Manchester United yatsindwiwe mu rugo na Crystal Palace ibitego 2-0 byinjijwe na Jean-Philippe Mateta, Man United yagumye ku mwanya wa 13 n’amanota 29 naho Kera kabaye Tottenham Hotspur yongeye kubona amanota atatu nyuma yo gutsinda Brentford ibitego 2-0.

Arsenal yagumye ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona igira amanota 50 irushanwa na Liverpool ya mbere amanota atandatu ifite umukino w’ikirarane mu gihe Manchester City yagumye ku mwanya wa kane n’amanota 41.

Arsenal ifitanye umubano n’u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018 Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu n’iyi kipe ya Arsenal FC yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Arsenal yanyagiye Man City ibitego 5-1

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA