Perezida Kagame mu irahira rya Perezida wa Ghana, umusingi w’ubutwererane
Politiki

Perezida Kagame mu irahira rya Perezida wa Ghana, umusingi w’ubutwererane

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

January 7, 2025

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yifatanyije n’abaturage ba Ghana  mu birori byo kwakira indahiro ya Perezida mushya John Dramani Mahama hamwe na Visi Perezida Naana Jane Opoku-Agyemang.

Kwitabira uwo muhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mutarama 2025, ufite igisobanuro gikomeye mu rugendo rwo kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’u Rwanda na Ghana bwabaye ubukombe.

Mu mwaka wa 1994, umusirikare wa Ghana woherejwe mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda (UNAMIR) ni umwe mu basigaye mu gihugu bagerageza kurinda abaturage bicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwo musirikare ni Capt. Mbaye Diagne wanditse amateka akomeye yo gutanga ubuzima bwe agerageza guhungisha abaturage bamburwaga ubuzima bahorwa uko bavutse.

Ubutwari bw’uwo musirikare bwabaye ipfundo ry’igihango gikomeye ibihugu byombi bifitanye ari na ryo shingiro ry’ubushuti n’ubutwererane bikomeje gushinga imizi mu nzego zinyuranye.

Mu 2020, u Rwanda rwatangije Ambasade i Accra, mu gihe mu mwaka wakurikiyeho wa 2021 Lata ya Ghana yashyizeho Ambasaderi uhagarariye zayo mu Rwanda ufite icyicaro muri Benin, muri Côte d’Ivoire, Liberia, Sierra Leone na Togo mu kurushaho kwimakaza umubano mwiza u Rwanda rwishimira muri ibyo bihugu.

Inshingano z’iyo Ambasade zari izo kugira uruhare rukomeye mu kurushaho kwimakaza ubutwererane mu by’ubukungu n’ibyo bihugu no kongera ubucuruzi bw’ibicuruzwa na serivisi bukorwa hagati y’ibihugu by’Afurika.

Urwego rw’ingenzi kuri ubwo butwererane mu by’ubukungu ni uguteza imbere ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo n’uburezi, kandi Ambasade imaze koroshya isinywa ry’amasezerano menshi y’ubufatanye mu by’ubukungu.

Uyu munsi, u Rwanda na Ghana bimaze gusinyana amasezerano rusange y’ubutwererane muri serivisi zo mu kirere, amasezerano yo gushyiraho Komisiyo Ihoraho ikurikirana ubutwererane bw’ibihugu byombi ndetse n’ayo mu nzego zirimo igisirikare n’umutekano, ubufatanye bw’abikorera, ubukerarugendo n’umuco, urwego rw’imari, ubucuruzi n’ubukungu.

Hakomeje kurebwa uko ubwo butererane bwakongerwa no mu zindi nzego mu kurushaho korohereza abarutage, abikorera ne sosiyete sivile ku mpande zombi kurushaho gukorana mu bibateza imbere bikanazamura iterambere ry’ibihugu byombi n’Afurika muri rusange.

Mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano, muri uyu mwaka wa 2024 Ghana yashyizeho Ambasaderi wa mbere ufite icyicaro i Kigali witezweho kurushaho gusigasira ibimaze kugerwaho hagati y’ibihugu byombi no kurushaho kwagura ubutwererane.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA