Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Cairo mu Misiri mu ruzinduko rw’akazi yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri 2025.
Umukuru w’Igihugu yakiriwe na mugenzi we wa Misiri Abdel Fattah Al-Sisi, mu Ngoro ya Al-Ittihadiya, aho aba bakuru b’ibihugu bombi bahise bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo.
Nyuma y’ibiganiro bya Perezida Kagame na mugenzi we wa Misiri, hateganyijwe ko hazakurikira inama ngari izahuza intumwa z’ibihugu byombi kugira ngo biganire ku kongera imbaraga mu bufatanye hagati y’u Rwanda na Misiri.
U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo ikoranabuhanga n’itumanaho, ibijyanye n’inzu ndangamurage, urubyiruko, siporo, guhugura Abadipolomate, tekiniki, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi n’ubuzima.
Ni amasezerano yashyizweho umukono mu ruzinduko rw’akazi Perezida Paul Kagame yari yagiriye mu Misiri muri 2022, aho yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu, Abdel Fattah Al-Sisi.
Mu 2017, Perezida Abdel Fatah Al Sissi na we yaje mu Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.
U Rwanda rufite Ambasade yarwo i Cairo, mu gihe Misiri na yo ifite Ambasade i Kigali , zifasha kurushaho kwimakaza ubutwererane.
Kuri ubu mu Misiri, u Rwanda ruhagarariwe na Ambasaderi CG Dan Munyuza, naho Misiri ikaba ihagarariwe i Kigali na Ambasaderi Nermine El Zawahry.
Ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza umaze igihe kirekire, watangiye mu myaka ya 1970, aho Komisiyo Ihoraho y’Ubufatanye bwa mbere yashinzwe mu 1989.