Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Gashyantare 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Maroc Nasser Bourita, amushyikiriza ubutumwa bw’Umwami Mohammed wa VI.
Nyuma yo kumushyikiriza ubwo butumwa bwavuye ibwami, Perezida Kagame na Bourita bagiranye ibiganiro ku ngamba zo kurushaho kwimakaza ubutwererane butanga umusaruro mu nzego zitandukanye z’ingenzi.
Mu mwaka wa 2016 ni bwo umubano w’ibihugu byombi watangiye kwaguka mu buryo bugaragara.
Muri uwo mwaka ni bwo u Rwanda rwakiriye Umwami Mohammed VI wa Maroc, bwari ubwa mbere mu myaka 10 yari yabanje rwakiriye umwami nyuma ya Mswati wa Iswatini warusuye mu 2005.
Uruzinduko rw’Umwami Mohammed VI mu Rwanda rwari rwihariye ku mpamvu nyinshi; yaje agaragiwe n’abantu barenga 150 baje mu ndege eshanu zirimo iyaje imuhetse ikoze mu buryo ifite amagorofa abiri. Mu baje bamugaragiye harimo abaminisitiri, abagize Inteko Ishinga Amategeko, abanyemari, yewe n’abo mu muryango we barimo mubyara we ndetse n’inshuti ze za bugufi ntabwo yari yazisize.
Mu gihe yari bumare iminsi itatu gusa mu Rwanda, Umwami Mohammed VI yaryohewe n’urwa Gasabo birangira ahamaze itandatu yose, ku buryo byahungabanyije gahunda y’uruzinduko yari kugirira muri Tanzania akiva mu Rwanda kuko rwaje kwigizwa inyuma.
Umubano w’u Rwanda na Maroc wateye intambwe ya mbere ndende hagati y’itariki 20 na 21 Kamena 2016, ubwo Perezida Kagame, Yagiriye uruzinduko muri Maroc, yakirwa by’agahebuzo muri Dâr-al-Makhzen [ingoro y’umwami] i Rabat n’Umwami Mohammed VI.
Uyu musangiro waje uherekeza ibyishimo n’ibinezaneza n’icyubahiro cyagaragajwe n’Umwami Mohammed VI mwene Hassan wa II, wari umaze kwambika Perezida Kagame umudali uruta indi yose mu gihugu witwa Wissam Al-Mohammadi. Ni umudali ukozwe muri diyama itavangiye ariko wungikanyije inshuro 19 mu nteranyirizo zikoze muri zahabu. Urabagirana mu mabara aho ugenda wihindagura uba move cyangwa iroza.
Mu 2020 Sena y’u Rwanda yemeje burundu umushinga w’itegeko ryemerera u Rwanda n’Ubwami bwa Maroc guhererekanya abakurikiranyweho ibyaha.
Aya masezerano yemejwe, u Rwanda n’Ubwami bwa Maroc bari bayasinye tariki ya 19 Werurwe 2019 i Rabbat.
Ifungurwa rya Ambasade ya Maroc mu Rwanda, ryaje rikurikira uruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu, muri Kamena 2016.
Yaganiriye n’umwami wa Maroc Mohammed VI, ku bijyanye n’umubano mwiza ndetse n’amahirwe y’ishoramari aboneka mu bihugu byombi.
Nyuma yo kuganira n’umwami, yahuye n’abashoramari batandukanye i Casablanca, harimo abanyamabanki, abubaka ibikorwaremezo, abakora mu bukerarugendo, n’abacuruza imiti. Bagaragaje ubushake bwo gushora imari mu Rwanda.
Ifungurwa rya Ambasade ya Maroc mu Rwanda,ryorohereje abifuza kujya muri icyo gihugu, kuko ubusanzwe kugira ngo Abanyarwanda babone visa, bagombaga kujya kuzisabira muri Kenya.