Perezida Kagame na Diomaye Faye wa Sénégal bitabiriye Car Free Day
Siporo

Perezida Kagame na Diomaye Faye wa Sénégal bitabiriye Car Free Day

SHEMA IVAN

October 19, 2025

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, wari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, bafitanyije n’abatuye Umujyi wa Kigal siporo ya ‘Car Free Day’ iba kabiri mu kwezi.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Ukwakira 2025, Abakuru b’ibihugu byombi bifatanyije n’abatuye mu Mujyi wa Kigali mu bice bitandukanye bazindukiye mu mihanda yabugenewe bakorera hamwe siporo rusange.

Abakuru b’Ibihugu bombi bakoreye siporo ahareshya na kilometero 5, mu rwego rwo kwizihiza ubuzima, imibanire myiza y’abaturage no kwiyemeza kubungabunga ibidukikije. 

Siporo Rusange ni cyo gikorwa cya nyuma Perezida Diomaye Faye yakoreye mu ruzinduko rw’iminsi itatu yatangiye ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira. 

Mu butumwa yatanze nyuma yo guherekezwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Nduhubgirehe, Perezida Diomaye yashimye uko yakiriwe mu Rwanda. 

Ati: Uruzinduko rwanyye rw’akaI mu Rwanda rusojwe mu mwuka w’ubuvandimwe n’ubutwererane. Ndashimira Perezida Kagame, Guverinoma n’Abanyarwanda urugwiro batwakiranye n’ikimenyetso cyo kutwitaho batweretse. 

U Rwanda rutanga urugero rwo kwigiraho mu kwihangana n’iterambere, tukaba tubishima mu cyubahiro no gushimishwa na byo. Ibihugu byacu byombi birerekeza mu kubaka Afurika yigenga kandi ihanga udushya.”

Car Free Day Perezida wa Senegal yishimiye kwitabira, ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza.

Iyi siporo kandi ibashishikariza kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo ikaba ikorwa.

Umubano w’u Rwanda na Sénégal umaze imyaka myinshi uhagaze neza. Mu 2011 u Rwanda rwafunguye Ambasade mu mujyi wa Dakar, iba imbarutso y’ibikorwa byinshi byahuje ibi bihugu.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA