Perezida Kagame na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani bishimiye ko bagiranye ibiganiro byubaka umubano ukomeye kandi uteza imbere ibihugu byombi.
Ni mu butumwa abo bayobozi batangaje ku mbuga zabo za X, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo 2025.
Emir wa Qatar ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2 mu Rwanda, kuva ku ya 20 Ugushyingo 2025.
Perezida Kagame yatangaje ko ibiganiro yagiranye na mugenzi we wa Qatar bifite akamaro gakomeye.
Yagize ati: “Ndashimira umuvandimwe n’inshuti yanjye, Nyakubahwa Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ku ruzinduko yagiriye mu Rwanda no ku biganiro by’ingirakamaro twagiranye.
U Rwanda rwishimira cyane ubufatanye bukomeye rufitanye na Leta ya Qatar ndetse n’ubushuti bwihariye bukomeje kuyobora imikoranire yacu.
Twiteguye kubakira ku mubano n’intambwe twagezeho muri uru ruzinduko no guteza imbere iby’ingenzi duhuriyeho ku nyungu z’ibihugu byacu n’abaturage babyo.
Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin yari yatangaje ko yishimiye uruzinduko yagiriye mu Rwanda by’umwihariko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame ashimangira ko bitanga icyizere ku mubano mwiza bafitanye.
Yagize ati: “Ibiganiro byagutse byampuje n’inshuti yanjye, Perezida Paul Kagame, mu rwego rw’ubutwererane duhuriyeho bwo guteza imbere amahirwe yo gukomeza gufatanya hagati y’ibihugu byacu.
Qatar n’u Rwanda byunze ubumwe mu butwererane bukomeye kandi bugenda burushaho kwiyongera, kandi biri gutera intambwe zihuse bigana ku musingi w’amahirwe mashya yo gukorana no kungukira hamwe.
Emir wa Qatar kandi yashimye Perezida Kagame kuba yaragaragaje umuhate mu gushakira amahoro Akarere u Rwanda ruherereyemo.
Yagize ati: “Nshima umuhate wa Nyakubahwa Perezida mu gushyigikira ibikorwa bigamije kubungabunga amahoro mu karere k’ibihugu bituranye n’igihugu cye.”
Mbere y’uko abo bayobozi bagirana ibiganiro, Perezida Kagame yagabiye Emir wa Qatar inka z’Inyamabo, nyuma yo kumutembereza mu rwuri rwe mu Karere ka Bugesera.
Bombi baheruka guhura mu ntangiriro z’Ugushyingo 2025 i Doha, ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku iterambere rusange. Icyo gihe baganiriye ku guteza imbere umubano w’ibuhugu byombi n’imikoranire.
U Rwanda na Qatar bifitanye umubano w’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi.
Ibihugu byombi kandi bifitanye imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, aho biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Qatar Airways izegukana imigabane 49% muri RwandAir.
Uretse RwandAir, Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.
Emir wa Qatar yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga 2022, ubwo yari umushyitsi wihariye mu Nama y’Abayobozi b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Commonwealth (CHOGM), yabereye i Kigali.
