Perezida Kagame na Gianni Infantino bitabiriye FIFA Football Clinic/Festival
Siporo

Perezida Kagame na Gianni Infantino bitabiriye FIFA Football Clinic/Festival

SHEMA IVAN

December 26, 2025

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Gianni Infantino uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), bitabiriye gahunda yo gutangiza guhuriza hamwe abana bato biga gukina umupira w’amaguru hagamijwe ubusabane no kwidagadura binyuze mu gukina umupira w’amaguru, izwi nka FIFA Football Clinic/Festival.

Ni igikorwa cyabereye kuri Sitade Amahoro, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Ukuboza 2025, cyitabirwa n’abana 220 barimo abahungu 120 n’abakobwa 100.

Perezida Kagame yatangiye ashimira Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe.

Ati: “Tekereza, Noheli yagombaga kuba ari kumwe n’umuryango we, kuba bari ahandi hatari hano, ariko bahisemo kuza hano gusangira Noheli namwe, mu mwuka w’umupira w’amaguru. Wakoze Gianni.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko Gianni Infantino uyobora FIFA akoresha umupira w’amaguru mu guhuriza abantu hamwe.

Ati: “Ndakeka Perezida wa FIFA yabisobanuye neza, ariko hari ikindi kintu atavuze, gikoreshwa n’umupira w’amaguru. Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, akoresha umupira w’amaguru kugira ngo amahoro aboneke, mu guhuriza abantu hamwe kubera amahoro. Kuko bizana ibihugu bitandukanye mu bintu bitandukanye, hamwe n’iyo baba batumvikana. Iyi sitade yitwa Sitade Amahoro, ni ahantu heza ho guhuriza abantu hamwe ngo basangire amahoro.”

Perezida Kagame yabwiye abana bato ko umupira w’amaguru usobanuye gukorera hamwe nk’ikipe kuko ababa bari mu kibuga bose baba bahuriye ku ntego imwe yo gufatanya kugera ku ntsinzi.

Ati: “Umupira w’amaguru, uteza imbere impano, ubumenyi ariko ukubaka amakipe nanone. Iyo uri gukina umupira w’amaguru, ukoresheje impano ufite, buri gihe mujye mwibuka ko muri ikipe. Mujye mwibuka ko muhuje intego imwe n’abandi bantu bari mu kibuga, mu kubaka ikipe.”

Perezida Kagame kandi yijeje abakiri bato b’u Rwanda ko Igihugu kizakomeza gushyigikira impano zabo, bubakirwa ibikorwa remezo banashyirirwaho ibindi bifasha mu kuzamura impano zabo.

Ati: “Nababwira iki, za sitade zirahari, imipira irahari namwe mushaka gukina, ubwo rero hasigaye ahanyu gusa. Mugire amahoro y’Imana.”

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, na we yashimye Perezida Kagame ku bwo kubaka ibikorwa remezo bya siporo birimo Sitade Amahoro bifasha abafite impano kuziteza imbere.

Yagize ati: “Twizihiza mwe, twizihiza abana b’u Rwanda, abana b’Igihugu cyiza. Uyu munsi turatanga imipira y’amaguru 1 000, tuzubaka izindi FIFA Arena, mu mashuri tuzakomeza kwagura imishinga ku bana b’u Rwanda, abana b’Igihugu cyanjye.”

Uyu muyobozi yabwiye abakiri bato ko umupira bakina [ballon] atari ikintu gisanzwe, ahubwo ari icyizere cy’ahazaza.

Ati: “Murabona iyi ballon, ariko iyo utangiye kuyihereza umuntu ahita aseka. Ni igikoresho gihindura buri mwana, umwana wishimye, umuntu wishimye.”

Perezida Infantino, yijeje abakiri bato bafite impano by’umwihariko mu mupira w’amaguru ko FIFA izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu kububakira ibikorwa remezo no kubaha ibikoresho bifashisha.

Ati: “Turakomeza gusangiza ‘ballon’, gutanga ibi bikoresho kugira ngo abana bazavemo abantu beza, ibiremwamuntu byiza kuko iyo ukinnye umupira w’amaguru wiga byinshi, wiga kuba umuntu, ugatangira kwitegura gutsinda. Muri ahazaza h’iki gihugu cyiza cy’u Rwanda kandi turi hano ngo dusangire ibihe byiza.”

Abo bana baturutse mu marerero 11 arimo atanu y’abakobwa n’atandatu y’abahungu, barimo abatarengeje imyaka 11, 13 na 15, bose bahawe imipira yo gukina 250 n’ibindi bikoresho byifashishwa muri Ruhago.

Ni mu gihe mu gihugu hose hazatangwa imipira 5 000.

Gahunda ya FIFA Football Clinic/Festival, isanzwe iba hirya no hino ku Isi, mu gukundisha abana bato umupira w’amaguru.

Perezida Paul Kagame aramukanya na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino n’abana bari bizihiwe
Perezida Kagame asuhuza abana bitabiriye igikorwa cya FIFA’ Football Festival
Perezida Kagame aconga ruhago muri ‘FIFA Football Festival’
Perezida Kagame yasabye abakiri bato kuzirikana ko intsinzi itagerwaho n’umuntu umwe, ahubwo baba bagomba gufatanya
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yashimye Perezida Kagame ku bwo kubaka ibikorwa remezo bya siporo birimo Sitade Amahoro bifasha abafite impano kuziteza imbere
Perezida Kagame ashyikiriza umupira umwe mu bana bitabiriye igikorwa cya FIFA ‘Football Festival’
Perezida Kagame na Infantino baganirije abana babarizwa muri za academies zinyuranye mu gihugu

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA