Perezida Kagame na Jeannette Kagame bakiranywe urugwiro muri Cambodia
Politiki

Perezida Kagame na Jeannette Kagame bakiranywe urugwiro muri Cambodia

SHEMA IVAN

November 12, 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Phnom Penh mu Murwa Mukuru wa Cambodia, aho bakiranywe urugwiro muri uru ruzinduko rw’akazi (State Visit) rubimburiye Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha Igifaransa (OIF Francophonie), izabera muri Cambodia ku wa 15 na 16 Ugushyingo 2026.

Uru ruzinduko rwitezweho kuba umwanya wo kurushaho gushimangira umubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Cambodia, ndetse no kwitabira ibikorwa bijyanye n’iyo nama y’Umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Iyi nama ya 20  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kongera imbaraga zishorwa mu mahoro kugira ngo haboneke iterambere rusange n’umutekano birambye” (Reinvest in Peace for Shared Prosperity and Lasting Stability).

Inama ni umwanya wo gusuzuma uruhare rw’ubufatanye bw’ibihugu bikoresha Igifaransa mu gukemura ibibazo byugarije Isi, guteza imbere amahoro n’umutekano, ndetse no gushimangira imikoranire mu bukungu, uburezi, umuco n’iterambere.

Ku wa Gatanu mu gitondo, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bazakirwa mu Ngoro y’Umwami n’ Umwami wa Cambodge, Preah Bat Samdech Preah Boromneath Norodom Sihamoni mu muhango wo kubaha ikaze, igikorwa kizakurikirwa ibiganiro byihariye bagirana n’Umwami.

Nyuma yaho, bazasura Urwibutso rw’Ubwigenge bwa Cambodge n’urwubatswe mu rwego rwo guha icyubahiro Nyakwigendera Umwami Norodom Sihanouk, wamenyekanye nka Preah Borom Ratanak Kaudh, wari Umwami-Mukuru wa Cambodge.

Ku gicamunsi, Perezida Kagame azahura na Samdech Akka Moha Sena Padei Techo Hun Sen, Perezida wa Sena ya Cambodge, ndetse na Samdech Maha Rathsapheathika Thipadei Khuon Sudary, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Cambodge.

Azanakora ibiganiro na Samdech Moha Bovor Thipadei Hun Manet, Minisitiri w’Intebe wa Cambodge. Muri urwo ruzinduko, u Rwanda na Cambodge bizasinya amasezerano atandukanye agamije guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazanitabira ibirori byo kwakira ku meza abanyacyubahiro bitabiriye Inama ya OIF byateguwe n’Umwami Norodom Sihamoni.

Ku wa 15 no ku wa 16 Ugushyingo, ni bwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame  bazifatanya n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu Nama ya 20 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), izabera mu Kigo Mpuzamahanga cy’Inama n’Imurikabikorwa cya Chroy Changvar.

Abazayitabira bazaganira ku bibazo by’ingenzi birebana n’ubufatanye mpuzamahanga, imikorere y’imiryango mpuzamahanga n’iterambere rirambye.

Kwamamaza no gushyira imbere indangagaciro rusange z’uyu muryango na byo biri mu byitezwe muri iyi nama. 

Ibindi bikorwa bizaherekeza inama

Mbere no mu gihe cy’inama, i Phnom Penh harabera ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere umuco, ubukungu, ikoranabuhanga n’ubumenyi mu bihugu bikoresha Igifaransa.

Hateganyijwe Inama ya 48 y’Abaminisitiri ba OIF izaba ku wa 14 Ugushyingo 2026, ibanziriza inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma.

Hari kandi indi nama yiswe Umudugudu wa Francophonie (Village de la Francophonie) itegerejwe kuva ku wa 13 kugeza ku wa 17 Ugushyingo, ahagarukwa umuco, ubuhanzi, ururimi n’ubukungu by’ibihugu bigize uyu muryango.

FrancoTech 2026 na cyo ni ikindi gikorwa kizaba kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Ugushyingo, kigamije guteza imbere ikoranabuhanga, guhanga udushya n’ishoramari. Hazibandwa ku mahirwe ava mu Bwenge Buhangano (AI), imiyoborere ikoresha ikoranabuhanga, ikoranabuhanga mu by’imari, ubuhinzi n’umutekano w’ibiribwa.

Inama ya Francophonie mu Karere ka Aziya na Pasifika na yo yahereye kuva ku wa 10 kugeza ku wa 12 Ugushyingo, igamije guteza imbere ubushakashatsi n’ubufatanye mu bumenyi.

Muri rusange, inama ya 20 ya Francophonie ifite umwihariko kuko ibaye mu mwaka uteganyijwemo amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, bikaba biteganyijwe ko ibyemezo bizayifatirwamo bizagira uruhare mu kugena icyerekezo cy’uyu muryango mu myaka iri imbere. 

Cambodia ibaye igihugu cya kabiri cyo muri Aziya cyakiriye iyi nama kuva yatangira, nyuma ya Vietnam yayakiriye mu 1997. Ni na bwo bwa mbere Cambodia iyakiriye kuva yabona ubunyamuryango busesuye bwa OIF mu 1993. 

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Cambodia mu ruzinduko rw’akazi mbere yo kwitabira Inama ya 20 ya OIF
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiranwe urugwiro mu Bwami bwa Cambodia

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA