Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange ngaruka kwezi, izwi nka ’Car Free Day’.
Mu bandi bayobozi bagaragaye muri iyi siporo rusange yabaye kuri iki Cyumweru, tariki 22 Gashyantare 2026, harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisitieri ya Siporo, Rwego Ngarambe, Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel n’abandi.
Buri wese witabira Car Free Day akora siporo yibonamo, aho imihanda itandukanye y’i Kigali iba yafunzwe hagati ya saa Moya na saa Yine za mu gitondo ku bakoresha imodoka na moto, igaharirwa abakora siporo ku maguru no ku magare n’indi mikino irimo Tennis yo mu muhanda na Basketball ikinwa n’abakinnyi batatu.
Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali gukunda gukora siporo bityo bakagira ubuzima bwiza.
Hari hagamijwe kandi gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu mu gihe runaka.
Nubwo yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, iyi siporo imaze kuba umuco ugenda ukura, cyane ko n’izindi ntara zigenda zitabira gukora iki gikorwa.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gukora siporo ari bumwe mu buryo bufasha abantu kwirinda indwara zitandura.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Umunyarwanda Theobard Habineza, wo muri Carnegie Mellon University ku bitera imyuka ihumanya ikirere bwagaragaje ko imyuka ihumanaya ikirere mu Mujyi wa Kigali igabanyuka ku kigero cya 17% mu minsi ya Car-Free Day.





