Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe n’Umwami wa Cambodia, Norodom Sihamoni mu Ngoro y’Ubwami i Phnom Penh, mu muhango w’icyubahiro wabereye muri iki gihugu kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026.
Uyu muhango wakurikiwe n’ibiganiro Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiranye n’Umwami Norodom Sihamoni, bigamije kurushaho gushimangira umubano w’ubushuti n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Cambodia.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Cambodia ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2026, mu ruzinduko rw’akazi rugamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, by’umwihariko mu nzego z’ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Nyuma yo kwakirwa n’Umwami, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye Urwibutso rw’Ubwigenge bwa Cambodia n’urwibutso rwa Norodom Sihanouk, wahoze ari Umwami w’iki gihugu akaba na se w’Umwami uri ku ngoma, Norodom Sihamoni.
Ku gicamunsi, Perezida Kagame kandi biteganyijwe ko agirana ibiganiro n’abayobozi bakuru ba Cambodia barimo Perezida wa Sena, Samdech Akka Moha Sena Padei Techo Hun Sen; Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Samdech Maha Rathsapheathika Thipadei Khuon Sudary; na Minisitiri w’intebe, Samdech Moha Bovor Thipadei Hun Manet.
Muri uru ruzinduko kandi, u Rwanda na Cambodia biteganyijwe ko bisinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere n’ubukerarugendo.
Aya masezerano ategerejweho gushyiraho uburyo bwo kwagura imikoranire hagati y’ibihugu byombi, gufungura amahirwe mashya y’ubucuruzi no gushishikariza abashoramari bo mu bihugu byombi gushakisha imishinga bahuriraho.
Perezida Kagame azitabira Inama ya 20 ya OIF
Nyuma y’uruzinduko rw’akazi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazitabira Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), iteganyijwe kubera i Phnom Penh kuva ku wa 15 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026.
Iyi nama izabera mu Kigo Mpuzamahanga cy’Inama n’Imurikabikorwa cya Chroy Changvar, ikazahuza abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma, bakaganira ku bibazo birebana n’ubufatanye mpuzamahanga, imikorere y’imiryango mpuzamahanga n’iterambere rirambye.
Iyi nama ifite umwihariko ku Rwanda kuko izaberamo amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF uzayobora uyu muryango muri manda ya 2027-2030.
Mu bakandida bahatanira uyu mwanya harimo Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, umaze kuyobora OIF kuva mu 2019. Yatorewe kuyobora uyu muryango bwa mbere mu 2018, yongera kugirirwa icyizere cyo kuwuyobora muri manda ya kabiri mu 2022.
Mushikiwabo aramutse yongeye gutorerwa uyu mwanya, yaba abaye Umunyamabanga Mukuru wa kabiri wa OIF uyoboye uyu muryango muri manda eshatu, nyuma ya Abdou Diouf wahoze ari Perezida wa Sénégal na we wayoboye uyu muryango muri manda eshatu.
Inama ya Phnom Penh izaba umwanya wo gusuzuma icyerekezo cy’uyu muryango mu myaka iri imbere, ndetse no kugena uzawuyobora muri manda nshya.









