Perezida Kagame na Museveni bashimiwe ubufatanye bwa RDF na UPDF 
umutekano

Perezida Kagame na Museveni bashimiwe ubufatanye bwa RDF na UPDF 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

October 2, 2025

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, na Perezida wa Repubulika ya Uganda Yoweri Kaguta Museveni bashomiwe ubuyobozi bufite icyerekezo bwatumye imikoranire y’Ingabo z’ibihugu byombi irushaho gutera imbere. 

Byagarutsweho ubwo hasozwaga Inama y’iminsi itatu y’abayobozi b’ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) bakorera hafi y’umupaka uhuza ibihugu byombi yaberaga i Mbarara muri Uganda. 

Iyi nama yahuje abayobozi ba Diviziyo ya 2 ya UPDF hamwe na Diviziyo ya 5 ku ruhande rwa RDF yabereye Kabare ndetse na Mbarara, yibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi no kunoza imikoranire hagati yazo ndetse n’abaturage batuye ku mipaka ihuza ibi bihugu.

Mu ijambo rye risoza inama, Umuyobozi wungirije w’Ingabo zirwanira ku butaka z’Igihugu cya Uganda, Maj Gen Francis Takirwa, yashimiye abitabiriye inama ku ruhare rwabo  n’ibitekerezo byubaka mu biganiro byabaye.

Yagarutse ku kamaro k’ubufatanye buhoraho mu guhangana n’ibikorwa bitemewe byambukiranya imipaka, asaba impande zombi gukomeza gusangira amakuru kenshi no kunoza imikoranire. 

Yavuze ko ubufatanye nk’ubu bugaragaza ubushake bw’ubuyobozi burangajwe imbere n’Abagaba b’Ikirenga b’Ingabo ku mpande zombi, mu gukemura ibibazo bihuriweho.

Maj Gen Takirwa yanasabye ko bashimira Abakuru b’Ingabo z’ibihugu byombi ku ruhare bagize mu itegurwa ry’iyi nama.

Yasoje agira ati: “Impande zombi zungukira mu mutekano usesuye kuko abaturage bashobora gukora ubucuruzi n’ibindi bikorwa mu mutekano n’ituze, bazi ko umutekano wabo ucunzwe neza.”

Imikoranire y’ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda ikomeje kwaguka mu nzego zitandukanye, by’umwihariko abayobozi bakaba bahurira mu biganiro bihoraho bigamije kurushaho gufatanya mu guharanira umutekano w’ibihugu n’uw’Akarere muri rusange. 

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA