Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yageze i Washington D.C. muri Amerika, aho yitabiriye isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubukungu hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), mu gikorwa kimaze amezi menshi gitegerejwe nk’igisubizo kirambye cy’umutekano muke mu Karere.
Biteganywa ko amasezerano ashyirwaho umukono na Perezida Kagame ndetse na mugenzi we wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ukuboza 2025, imbere ya Perezida wa Amerika, Donald Trump.
Icyo gikorwa cyitezweho kubera mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House) nk’uko amakuru yavuye muri ibyo biro abyemeza.
Umuvugizi wa White House Karoline Leavitt, yabwiye abanyamakuru ku wa Mbere ko Abakuru b’Ibihugu byombi bamaze kwemeza ko bitabira imbonankubone kandi byitezwe ko hari n’abandi bo mu Karere baza kwitabira iryo sinywa.
Intambwe iterwa kuri uyu wa Kane yitezweho kubakira ku masezerano y’amahoro ya Washington yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi mu kwezi kwa Kamena 2025 ndetse n’andi y’ubukungu yasinywe mu kwezi k’ugushyingo 2025.
Ashimangira imbaraga za dipolomasi zigamije kugarura amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari no gukemura ibibazo by’umutekano muke mu buryo burambye haherewe ku gukuraho impamvu shingiro.
Umuvugizi wa Perezidansi ya RDC Tina Salama, yabwiye itangazamakuru ko isinywa ry’aya masezerano ryitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu rugendo rwo guhuza Akarere nk’uko Tsisekedi yabyifuje kuva yagera ku butegetsi.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko irajwe ishinga n’umutekano wayo uhungabanywa n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinze imizi mu Burasirazuba bwa RDC ukaba unamaze igihe kinini ufatanya na Leta ya Congo, ndetse unarwanira hamwe n’ingabo zayo FARDC.
Mu minsi ishize Perezida Kagame aherutse kugirana ikiganiro n’abanyamakuru aho yagaragaje uburyo afitiye icyizere urugendo rwa dipolomasi nubwo Leta ya Congo yagiye irudindiza nkana binyuze mu kudashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje mu bihe byashize.
Perezida Kagame yavuze ko amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo ashobora kugerwaho gusa mu gihe abarebwa n’ibibazo bose biyemeje guharanira kugera ku musaruro ufatika atari ukwitana bamwana.
Hamwe n’urugendo rw’amahoro ruhuza u Rwanda na RDC, muri Qatar na ho hakomeje urundi rugendo ruhuza RDC n’umutwe wa AFC M23, ugizwe n’Abanyekongo baharanira gusubizwa uburenganzira ku gihugu cyabo.
Ku wa 15 Ugushyingo, Leta Congo n’abahagarariye uwo mutwe witwaje intwaro basinyanye amasezerano y’amahoro ya Doha bubakiye ku masezerano y’amahame bari basinyeho mbere.


