Perezida Kagame n’abayobora Itorero Jesus Christ of Latter-day Saints  baganiriye ku guteza imbere abaturage
Politiki

Perezida Kagame n’abayobora Itorero Jesus Christ of Latter-day Saints baganiriye ku guteza imbere abaturage

SHEMA IVAN

March 18, 2026

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Werurwe 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu biro bye Elder David A. Bednar umwe mu bayobozi b’itorero  rya Jesus Christ of Latter-day Saints n’itsinda bari kumwe mu ruzinduko mu Rwanda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko Perezida Kagame n’iri tsinda baganiriye ku ndangagaciro bahuriyeho zo guteza imbere uburezi n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Itorero Jesus Christ of Latter-day Saints ryatangiye gukorera mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko mu 2013.

Iri torero rikora ibikorwa bitandukanye birimo guteza imbere uburezi, kubakira ubushobozi urubyiruko n’ibindi bigamije iterambere ry’abaturage.

Risanzwe rikorera ibikorwa bitandukanye mu Rwanda bijyane no gusenga aho ubu rifite abayoboke batangiye gusenga mu myaka ya 2000, ariko rihabwa ubuzima gatozi bw’imikorere mu mwaka wa 2013.

Itorero Jesus Christ of Latter-day Saints ryashinzwe na Joseph Smith ku itariki 06 Mata 1830, mu Burengerazuba bwa New York. Kuri ubu rifite icyicaro gikuru giherereye mu Mujyi wa Salt Lake muri Leta ya Utah muri Amerika.

Nk’uko iri torero ribivuga, kugeza mu mwaka wa 2024 rifite abayoboke barenga miliyoni 17.5, muri bo abarenga miliyoni 6.8 batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iri dini rinatangaza ko rifite abamisiyoneri b’abakorerabushake barenga 109,000 ndetse n’insengero zirenga 200 zubatswe ku buryo bwihariye.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu biro bye Elder David A. Bednar umwe mu bayobozi b’itorero  rya Jesus Christ of Latter-day Saints n’itsinda bari kumwe mu ruzinduko mu Rwanda.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA