U Rwanda ni cyo gihugu cy’Afurika kimaze imyaka 30 kiyobowe n’inzego zagejeje abaturage ku mutekano, ubukungu n’imibereho myiza byatumye barushaho kuzigirira icyizere mu buryo bitorohera benshi kubyakira.
Abiyita ko barwanya Leta y’u Rwanda n’ubuyobozi bwayo, ndetse n’amahanga aterwa ishyari n’icyerekezo cy’Igihugu cyananiranye ahandi henshi ku Isi bakunze kwifashisha imiyoboro nsakazamakuru irimo n’imbuga nkoranyambaga bavuga ko bitashoboka ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yaba amaze imyaka irenga 25 atorwa ku kigero kiri hejuru ya 90%.
Raporo z’imwe mu miryango mpuzamahanga zihora zandika ibibi ku Rwanda, na zo ntizijya kure y’ibivugwa n’abarwanya u Rwanda, ariko abafite amaso areba neza ntibabura kwishimira Umukuru w’Igihugu bafata nk’impano Igihugu cyabonye.
Mu gihe abaturage bo muri Ghana bishimiye kwakira Perezida Kagame mu irahira ry’Umukuru w’Igihugu cyabo, bakananyurwa n’uko ari we muntu ukomeye ushobora no kuvugana na bo yifashishije imbuga nkoranyambaga, muri abo batabona ibyiza by’u Rwanda bo bari bibereye mu kuvuga ko Perezida yiba amajwi.
Rucagu Boniface inararibonye muri Politike y’u Rwanda, akoresheje urubuga rwa X rwahoze ari urwa Twitter, yikomye umwe muri abo bavuga ko Perezida Kagame yiba amajwi, agaragaza ko atorwa n’Abanyarwanda ubwabo.
Uwabitangaje usanzwe agoreka amateka y’u Rwanda, yakomoje ku mvugo bamenyereweho yo kuvuga ko nta matora aba mu gihugu ahubwo haba habayeho kwiba amajwi, ndetse ko nta wemererwa guhangana na Perezida Kagame mu matora.
Rucagu nk’inararibonye, muri Politiki amazemo imyaka myinshi, yamwikomye agira ati: “Mwana w’u Rwanda, ntabwo H.E Kagame yiba amajwi ni Abanyarwanda tumwitorera. Ujye ureba uko tuba tungana iyo aribuze kwiyamamaza. Harya ngo tujyayo ku ngufu? Na morale se na yo tukayikora ku ngufu? Abantu bazanwa ku ngufu bagenda baboroga nta morale na mba, kandi batorokera mu nzira.”
Perezida Kagame, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, yagaragaje ko amahitamo y’Abanyarwanda adakwiye kugenwa n’undi uwo ari we wese.
Impuguke mu bya Politiki zivuga ko ubudasa mu miyoborere y’u Rwanda, ari urukuta rugonga bamwe mu bitwikira umutaka wa Politiki bagashaka gusubiza Igihugu mu icuraburindi.
Ikiganiro Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo aherutse kugirana n’umunyamakuru wa Times Radio yo mu Bwongereza, yavuze ko ibyo Perezida Kagame yakoze byivugira ku buryo bikwiriye gutuma ntawushidikanya ku gikundiro afite mu Gihugu.
Yagize ati: “Ibyo Perezida Kagame yakoze birivugira. Aho yakuye iki gihugu n’aho turi uyu munsi, ni ibintu bigaragarira amaso, Abanyarwanda barabibona.
Bakora amahitamo yabo bijyanye n’uko bifuza igihugu cyabo ko kiba.
Bahisemo kuguma bunze ubumwe, bahisemo gutekereza byagutse, bahisemo kwigenzura.
Ibi tubikora mu nyungu zacu, ntabwo tubikora kugira ngo twemerwe n’u Bwongereza cyangwa n’ahandi aho ari ho hose.
Dukora ibyo dukwiriye kuba dukora kugira ngo tubeho, dutere imbere ndetse twubake igihugu kiduteye ishema, giteye ishema Abanyarwanda.”
Manda ya Mbere ya Perezida Kagame yayitorewe mu 2003 n’amajwi 95%. Iya Kabiri yari iyo mu 2010, ubwo nabwo yagize amajwi 93%.
Mu 2017, yagize amajwi 98,79% ahigitse Mpayimana Philippe wagize 0,73% na Dr. Habineza Frank wagize 0,48%.
Ni mu gihe mu 2024 yatowe ku bwiganzwe bw’amajwi 99,18%. Dr Frank Habineza wa DGPR/Green Party, yagize amajwi 0,50%, mu gihe Umukandida wigenga Philipe Mpayimana yagize amajwi 0,32%.
NIYITEGEKA Innocent
January 8, 2025 at 11:24 amAbanenga mugihe bakiriho ntabwo babura kunenga kuko ibyari inshingano zabo byarabananiye, kandi Kagame Paul yarabishoboye igihe igihugu kibava mubiganza bari bataramenyako URwanda rwayoborwa ngo bikunde kuko bumvaga niyo byajya gukunda bazajya bakora ibishoboka byose bakangiza kugirango bagaragaze ko abaruyoboye nubundi ntabushobozi bafite. Ariko biba contraire, gusa Ikintu gikuru nshimira HE ni Ubumwe yimakaje mu banjyarwanda gusa afite byinshi dushima tutarondora.