Perezida Kagame n’Umuyobozi wa FIA bamuritse imodoka y’amasiganwa yakorewe mu Rwanda
Siporo

Perezida Kagame n’Umuyobozi wa FIA bamuritse imodoka y’amasiganwa yakorewe mu Rwanda

SHEMA IVAN

December 12, 2024

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Mohammed Ben Sulaye uyobora Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi (FIA), bamuritse imodoka y’amasiganwa ya “Cross Car” yakorewe mu Rwanda n’abanyeshuri bo muri IPRC Kigali.

Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024, kuri Kigali Convention Centre ahamaze iminsi habera inama z’Inteko Rusange ya FIA izasozwa ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024.

Umukuru w’Igihugu na Ben Sulayem batashye iyi modoka bari hamwe n’abandi barimo Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (RAC), Gakwaya Christian na Minisitiri wa Siporo Richard Nyirishema.

Iyi modoka yari imaze Ukwezi ikorwa n’abanyeshuri bo muri IPRC Kigali aho bafatanyije n’abarimo abatekinisiye ba FIA.

Biteganyijwe ko Umuholandi Max Verstappen wegukanye Formula One uyu mwaka, azagerageza imikorere y’iyi modoka nka kimwe mu bigize ibihano yahawe na FIA.

Inteko Rusange ya FIA izasozwa n’itangwa ry’ibihembo byayo ku bakinnyi babaye indashyikirwa mu masiganwa itegura, bizatangirwa muri BK Arena ku mugoroba wo ku wa Gatanu.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA