Perezida Kagame n’Umuyobozi wa IMF baganiriye ku guteza imbere ubukungu
Amakuru

Perezida Kagame n’Umuyobozi wa IMF baganiriye ku guteza imbere ubukungu

ZIGAMA THEONESTE

December 6, 2025

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) Kristalina Georgieva, bagaruka ku bufatanye bw’icyo kigega n’u Rwanda mu iterambere ry’ubukungu ndetse n’urugendo rw’Igihugu mu guteza imbere iterambere rirambye n’impinduramatwara mu bukungu.


Mu biganiro byabo, Perezida Kagame na Georgieva bagarutse ku musaruro w’ubufatanye bumaze igihe hagati ya IMF n’u Rwanda, burimo no gushyigikira gahunda z’igihugu zigamije guteza imbere ubukungu bushingiye ku miyoborere myiza, imishinga y’iterambere rirambye ndetse no kongera ubushobozi bw’inzego z’imari.


Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyashimye imikorere myiza y’ubukungu bw’u Rwanda ndetse n’ishyirwa mu bikorwa rya politiki rinoze.


Ubwo Umuyobozi Mukuru wa IMF, Kristalina Georgieva, yahuraga na Perezida Paul Kagame i Washington, yashimye “ubudahemuka bwe mu gushyira mu bikorwa politiki zinoze,” anashimira u Rwanda ku gusoza neza uyu mushinga.


Ibi bibaye hashize iminsi mike u Rwanda na Amerika basinye amasezerano, agamije gukomeza ubufatanye mu bikorwa by’inyungu rusange n’ubukungu muri rusange.


Binakurikiranye n’amasezerano Amerika iherutse kugirana na Kenya mu bijyanye no gutera inkunga urwego rw’ubuzima, bigashyira u Rwanda mu bihugu byo mu karere bikomeje gukomeza imikoranire na Washington binyuze mu mavugurura y’ubukungu n’imiyoborere.


IMF yishimira ubufatanye bukomeye ifitanye n’u Rwanda,” nk’uko byatangajwe na Georgieva kuri X.
Mu isesengura rya IMF ryasohotse ku wa 4 Ukuboza, IMF yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda “butajegajega kandi bwihagazeho” nubwo bwahuye n’ihungabana rituruka imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.


Ni ubukungu bwiyongereyeho 7.2% mu 2024 no mu mezi atandatu ya mbere ya 2025, bitewe ahanini n’iterambere ry’urwego rw’ubucuruzi n’imitangire ya serivisi, ibikorwa by’ubwubatsi ndetse n’izamuka ry’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga birimo ikawa.


Ibiciro by’ibicuruzwa byakomeje kuba mu mbago zashyizweho na Banki Nkuru y’u Rwanda ya 2- 8%, mu gihe ububiko bw’amadovize bwakomeje kuba ku rwego rushimishije aho rufite ayamara amezi 4.8 ku bicuruzwa byinjira mu gihugu.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA