Perezida Kagame yabajije Abayobozi barya ruswa impamvu bigereranya n’ikibi
Politiki

Perezida Kagame yabajije Abayobozi barya ruswa impamvu bigereranya n’ikibi

KAMALIZA AGNES

March 23, 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yabajije Abayobozi mu nzego zitandukanye impamvu bakomeje kurya ruswa bitwaje ko u Rwanda ruri ku kigero cyo hasi ku rwego Mpuzamahanga mu mitangire ya ruswa, ugereranyije n’ibindi bihugu; ababaza impamvu bakomeza kwisanisha n’ikibi.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 23 Werurwe 2026, mu nama y’Abayobozi bo mu Nzego z’Ibanze n’Inzego nkuru za Guverinoma yabereye i Gako mu Karere ka Bugesera.

Perezida Kagame yagaragarije abo bayobozi ko bose bazi ububi bwa ruswa ariko ugasanga bashaka gukora iyo bwabaga ngo bakunde bayirye bagamije inyungu zabo bwite.

Yagize ati: ”Uzajya gusaba serivise mu nzego zitandukanye ariko baragutinza ngo wibwire ko hari ikigomba kubigobotora. Ngira ngo ikibashuka iyo ugereranyije urwego turiho nk’u Rwanda turi hasi kurusha ibindi bihugu; ariko kuki mushaka kwigereranya n’ikindi gihugu? Kuki mwigereranya n’ikibi?”.

Raporo yo muri Gashyantare y’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, (Transparency International, TI) watangaje ko mu 2025, u Rwanda rwabaye urwa 41 mu krwanya ruswa nke, ruvuye ku mwanya wa 43 mu 2024.

Perezida Kagame yagaragaje ko hari abagira urwitwazo ko u Rwanda ruri hasi mu kurya ruswa ugereranyije na bimwe mu bindi bihugu bigatuma hari abayitagatifuza bakayirya bagamije gukurura bishyira ari na ko bimunga iterambere ry’Igihugu.

Yongeyeho ati: “Ngo igihugu runaka ruswa yaracyishe iyacu ni nke, ruswa nkeya imera ite cyangwa ushaka iy’iki? Ruswa nkeya bivuze iki? Ubu umuntu yakwirirwa yigisha buri munsi kurwanya ruswa mu mikorere utazi ububi bwayo ninde? Ahubwo abakora nabi bagerageza guhindura ruswa inyungu zabo.”

Perezida Kagame yagaragaje ko abantu bari bakwiye kuba barambiwe imikorere mibi bakareka kwigira nk’inka ziragirwa zerekwa inzira ahubwo bagakoresha ubwenge n’umutimanama wabo.

Yagize ati:”Mufite ubwenge, mufite ubwonko, mukwiye gukoresha ubwenge bwanyu n’ubumenyi neza mu nyungu z’Igihugu kandi inyungu z’Igihugu ni inyungu zawe nawe.”

Yongeyeho ko nta muntu wakorera mu nyungu ze bwite ngo Igihugu cyibyungukiremo abasaba kudakoresha ubushobozi bwacyo mu nyungu zabo bwite.

Perezida Kagame yanenze ababona imikorere nk’iyo bakaryumaho avuga ko uguceceka imikorere mibi nawe aba ari umufatanyabikorwa w’abakora batyo.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko nkuko abantu batifuza ko bahabwa serivise mbi na bo bari bakwiye gutanga nziza kuri bose hatabayeho kurobanura.

Perezida Kagame yanenze abayobozi barya ruswa bisanisha n’ikibi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA