Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU) Doreen Bogdan-Martin, bagaruka ku kongera imbaraga mu ikoranabuhanga rihuza abantu, guhanga ibishya no gushora imari mu Ikoranabuhanga muri Afurika.
Ibiganiro byahuje abayobozi bombi byabaye kuri uyu wa 21 Ukwakira 2025, nyuma y’Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa n’ibijyanye naryo, Mobile World Congress (MWC) iri kubera i Kigali.
Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yahuye na Doreen Bogdan-Martin nyuma yo gutangiza ku mugaragaro iyi nama.
Biti “Perezida Kagame yabonanye n’Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Doreen Bogdan-Martin, bagirana ibiganiro byibanze ku kongera imbaraga mu ikoranabuhanga rihuza abantu, guhanga ibishya no gushora imari mu Ikoranabuhanga muri Afurika.
Iri tangazo rivuga kandi ko Perezida Kagame yakiriye abayobozi b’ibigo by’itumanaho birimo Airtel, Axian Telecom, Ethio Telecom, MTN na Orange, bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa n’ibijyanye naryo.
Ibi bigo bifatwa nk’ibihetse ahazaza mu mavugurura akwiye n’ishoramari mu bikorwa remezo bigamije kubaka ikoranabuhanga rihamye muri Afurika.
U Rwanda rufite intego y’uko mu 2029 umubare w’abiga amasomo y’ikoranabuhanga uzaba wariyongereye, baranahawe ubumenyi n’ibikoresho bikenewe, ndetse n’abantu ibihumbi 500 bahugurwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Ni mu gihe kandi serivisi zose za Guverinoma zizaba zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.