Perezida Kagame yagabiye Sassou Nguesso inka z’inyambo
Amakuru

Perezida Kagame yagabiye Sassou Nguesso inka z’inyambo

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

July 22, 2023

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagabiye inka z’inyambo Perezida wa Congo-Brazzaville Denis Sassou Nguesso, ubwo basuraga urwuri ruherereye i Kibugabuga, kuri uyu wa Gatandatu. 

Perezida Sassou Nguesso agabiwe inka na Perezida Kagame nk’igihango n’ikimenyetso cy’ubushuti bwihariye abo Bakuru b’Ibihugu byombi bafitanye. 

Ni nyuma y’aho ku mugoroba wo ku wa Gatanu Perezida Kagame yanamwambitse umudali w’icyibahiro witwa ‘Agaciro’.

Ni umudali uhabwa Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma, abakuriye Imiryango Mpuzamahanga n’abandi banyacyubahiro bagaragaje ubudashyikirwa mu gikorwa runaka giteza imbere ibyiza rusange, haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo muri politiki, ubukungu cyangwa ubuzima rusange.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA