Perezida Kagame yaganirije abanyeshuri 41 ba Kaminuza ya Havard na Tufts
Uburezi

Perezida Kagame yaganirije abanyeshuri 41 ba Kaminuza ya Havard na Tufts

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

March 19, 2026

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Havard Kennedy, rimwe mu mashuri ya Kaminuza ya Havard, hamwe n’abo mu Ishuri Rikuru ry’Amategeko na Dipolomasi rya Fletcher ryo muri Kaminuza ya Tufts.

Aba banyeshuri babarirwa muri 41 barimo gusoza urugendoshuri rw’icyumweru rwa 2026, rwiswe Havard-Rwanda Trek 2026, bagiriraga mu Rwanda.

Mu biganiro bagiranye, Perezida Kagame yagarutse ku iterambere ry’u Rwanda mu myaka 32 ishize aho yibanze ku miyoborere myiza kandi ibazwa inshingano, kubaka ibigo bikomeye no gushora imari mu kiragano gishya cy’abaturage, himakazwa gahunda y’ukwigira kwabo.

Aba banyeshuri bageze mu Rwanda bakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Dr. Usta Kaitesi, wabasobanuriye urugendo rw’u Rwanda mu bya dipolomasi.

Nanone kandi ku wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe, aba banyeshuri bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, wabaganirije ku nkingi za Politiki mpuzamahanga y’u Rwanda.

Mu byo baganiriye harimo umutekano, iterambere ry’ubukungu, ibiganiro bihuza abantu n’abandi, n’imbaraga zishyirwa mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihugu, mu Karere no ku Isi yose.  

Insanganyamatsiko nyamukuru y’uru rugendoshuri ngarukamwaka ni ukwibanda ku kongera kwiyubaka k’u Rwanda, urugendo rw’Igihugu rwo kubaka ubukungu bushingiye ku guhanga udushya mu ikoranabuhanga, harimo no gusura ibikorwa by’ikigo Zipline mu Rwanda.

Aba banyeshuri kandi baje banyotewe no gusobanukirwa byinshi ku mateka y’Igihugu, uko cyongeye kwiyubaka gihereye ku busa ndetse no guharanira kwigira cyubatse mu myaka 32 ishize kubera imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Uru ruzinduko kandi rushimangira umwanya u Rwanda rukomeje kugira mu ruhando mpuzamahanga nk’igicumbi cy’uburezi mpuzamahanga mu birebana n’iterambere ndetse n’isomo ryo kongera kwiyubaka no guharanira kwigira mu buryo burambye.

Perezida Paul Kagame yasobanuriye aba banyeshuri urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda mu myaka 32

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA