Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama 2025, Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yaganirije abofisiye n’abafite andi mapeti basaga 6000 baturutse muri RDF, muri Polisi y’u Rwanda no mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS).
Perezida Kagame yaganirije abo bofisiye mu gihe basoje amasomo ya gisirikare ajyanye n’imirimo bakora bamazemo iminsi mu Kigo cy’Imyitozo y’Ibanze ya Gisirikarecya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo.
Ayo masomo ya gisirikare yateguwe mu rwego rwo kurushaho gutyaza ubumenyi bugezweho mu gucunga umutekano no kwimakaza ubunyamwuga mu gucunga umutekano.
Amasomo y’umwuga wa gisirikare abarizwamo gahunda zinyuranye nk’amasomo yo ku rwego rwa kaminuza, amasomo yihariya y’umwuga agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi abayahabwa mu birebana na tekiniki ndetse n’ubumenyi rusange bwa gisirikare cyangwa ubwa gisivili.