Perezida Kagame yaganirije Intumwa za Havard ku iterambere ry’u Rwanda
Uburezi

Perezida Kagame yaganirije Intumwa za Havard ku iterambere ry’u Rwanda

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

May 9, 2024

Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye itsinda ryaturutse mu Ishuri ry’Ubucuruzi rya Kaminuza ya Havard ndetse n’abayobozi n’abarimu bayobowe na Prof. Andy Zelleke. 

Iryo tsinda riri mu Rwanda muri gahunda mpuzamahanga yo kwigira ku kibuga (Field Global Immersion/FGI). 

Ni amasomo ahuza abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere n’Imiryango Mpuzamahanga y’abafatanyabikorwa, aho bahabwa amahirwe yo kwifashisha amasomo biga mu gukemura imbogamizi z’ubuzima bw’ubucuruzi. 

Ibiganiro bagiranye na Perezida Kagame byibanze ku rugendo rw’imyaka 30 rw’iterambere ry’u Rwanda, ku masomo ajyanye n’ubuyobozi ndetse n’ingamba zifashishwa mu iterambere. 

Perezida Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta wakekaga ko u Rwanda ruzongere kuzuka.

Yagize ati “Nta muntu watekerezaga ko u Rwanda ruzongera kuzamuka. Nta buryo bwo gukora ibintu bwazanywe buturutse hanze ngo tubuhabwe bwo gukurikiza. Twarabwiremeye dushingiye ku byo twari dufite.”

Yavuze ko igishimishije ari uko ibyo bikorwa byatanze umusaruro ku buryo uyu munsi igihugu kiri ku murongo, kiri gutera imbere ndetse hari icyizere ntakuka cy’iterambere ry’igihugu mu bihe biri imbere.

Ati: “Ku bw’amahirwe biri gutanga umusaruro, turabibona. Gusa nta na rimwe uzabona buri kintu uko ucyifuza. Haracyari ibibazo bishingiye ku mateka ariko byose birushwa imbaraga n’ibyo twubatse.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko Umuryango Nyarwanda wanyuze muri byinshi bibi ku buryo bukomeye, ariko  yishimira ko wabikuyemo isomo n’imbaraga zatumye wongera kwiyubaka.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA