Perezida Kagame yaganiriye na Massad Boulos ku mutekano w’Ibiyaga Bigari
Politiki

Perezida Kagame yaganiriye na Massad Boulos ku mutekano w’Ibiyaga Bigari

SHEMA IVAN

October 9, 2025

Perezida wa Pepublika Paul Kagame, yabonanye n’Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos. 

Ni amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Ukwakira 2025.

Ati: “Perezida Kagame yabonanye n’Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos. 

Ibiganiro byabo byibanze ku mbaraga zikomeje gushyirwa mu guteza imbere amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ndetse n’ubushake bw’u Rwanda mu gukomeza kwimakaza amahoro n’umutekano birambye.”

Kuri ubu Perezida Kagame arabarizwa i Buruseli mu Bubiligi aho yifatanyije n’ibindi  Bakuru b’Ibihugu mu Nama Mpuzamahanga yiga ku ishoramari yiswe Global Gateway Forum, yatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 9-10 Ukwakira 2025. 

Iyo nama yanitabiriwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu barimo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Félix Abtoine Tshisekedi Tshilombo. 

Amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC agamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC, yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena 2025 i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni amasezerano arimo ingingo enye zinyuranye zirimo kurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, ubufatanye mu bikorwa by’ubukungu, icyiciro kijyanye na politiki, aho ibihugu byombi byiyemeje gushyigikira ibiganiro biri kuba hagati ya RDC na AFC/M23 n’ibikorwa bijyanye no korohereza itahuka ry’impunzi no gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu by’ubukungu mu karere.

Aya masezerano kandi arimo inyandiko igaragaza ibikorwa bihuriweho mu gusenya umutwe wa FDLR.

Ni amasezerano ashyigikirwa n’andi masezerano ashyigikira ukwihuza kw’Akarere mu Bukurungu ategerejjwe gushyirwaho umukono, agaha Amerika n’ibindi bihugu bikomeye ku Isi gushora Imari mu Karere k’Ibiyaga Bigari. 

Nubwo bimeze bityo, u Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko RDC isa n’igenda biguru ntege mu gushyira mu bikorwa ibikubiye muri ayo masezerano, by’umwihariko gusenya umutwe wa FDLR yamaze kwinjiza mu gisirikare cyayo.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA