Perezida Paul Kagame yabonanye na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley baganiriye ku ngingo zitandukanye z’ingirakamaro harimo n’umubano usanzwe uri hagati y’u Rwanda na Barbados.
Ni ibiganiro bagiranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025, i Addis Ababa muri Ethiopia aho bitabiriye inama ya 38 isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.
Leta y’u Rwanda n’iya Barbados zisanzwe zifitanye umubano mu nzego zitandukanye harimo ingendo zo mu kirere, aho ibihugu byombi zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere, aho RwandAir yabonye amahirwe yo gukora ingendo zihuza Kigali n’Umurwa Mukuru w’icyo gihugu, Bridgetown.
Mu rwego rw’ubukungu hanabaye inama y’Ubucuruzi n’Ishoramari yahuje abashoramari bo mu Rwanda n’abo muri Barbados yateguwe n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), ku bufatanye n’Ikigo cya Barbados gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga (Export Barbados) ndetse n’izindi nzego zishinzwe guteza imbere ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga muri icyo gihugu.
U Rwanda kandi rwasinyanye amasezereno y’ubufatanye na Barbados mu bijyanye no guteza imbere imikino, akubiyemo imikoranire mu guhanahana impuguke n’abatoza bazobereye mu mikino itandukanye.
By’umwihariko yarebanaga no gutangiza umukino wa Tennis yo ku muhanda muri Kigali kuko usanzwe umenyerewe cyane muri Barbados nk’Igihugu gifite inararibonye n’abahanga ngo bafashe u Rwanda ukagera n’i Kigali.
U Rwanda na Barbados ni ibihugu bito, ariko bifite intumbero nini yo kuzamura ubwiza n’ireme ry’ubuzima bw’abaturage, by’umwihariko urwego rumwe rwo gukoranamo mu buryo butanga umusaruro ari rwo rwo gukora imiti.