Perezida Kagame yaganiriye na Perezida wa Mozambique Chapo na Abiy Ahmed wa Ethiopia
Politiki

Perezida Kagame yaganiriye na Perezida wa Mozambique Chapo na Abiy Ahmed wa Ethiopia

NYIRANEZA JUDITH

February 15, 2025

Perezida Paul Kagame uri i Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye inama ya 38 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yaganiriye na mugenzi we wa Mozambique, Daniel Chapo.

Kuri uyu wa Gatandatutariki ya 15 Gashyantare 2025, Abakuru b’Ibihugu bombi basuzumye umubano w’ibihugu byombi, banaganira ku buryo bwo kurushaho kwagura no kunoza ubufatanye bufite inyungu.

Ibihugu byombi ndetse bifitanye umubano ukomeye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubutabera ndetse n’umutekano, wongerewe imbaraga by’umwihariko ubwo u Rwanda rwatangaga umusanzu wo guhashya ibyihebe no kugarura amahoro n’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado guhera mu mwaka wa 2021. 

Abaturage bari barahunze ibyihebe bakomeje gusubira mu ngo zabo kandi bakomeje gusubukura ibikorwa by’iterambere

Kugeza uyu munsi inzego z’umutekano z’u Rwanda zagize uruhare rukomeye mu kwirukana ibyihebe by’umutwe wa Ansar Al Sunnah wa Jama’ah mu birindiro byari byarubatse mu Turere dutandukanye tw’iyo Ntara iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique. 

U Rwanda na Ethiopia mu kwagura umubano

Addis Ababa, Perezida Paul Kagame uri I Adiss Ababa yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali.

Baganiriye ku kwagura umubano n’ubufatanye bw’u Rwanda na Ethiopia mu nzego z’iterambere hagamijwe kugera ku nyungu zifatika ku baturage b’ibihugu byombi.

U Rwanda na Ethiopia bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku butwererane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’izindi. 

Ibyo bihugu byombi kandi bisanzwe bikorana bya hafi mu guhanahana amahugurwa n’imyitozo mu bya gisirikare.

Mu myaka itanu ishize, u Rwanda na Ethiopia basinyanye amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere, byahise bifungurira amarembo amakompanyi y’indege y’ibi bihugu arimo RwandAir na Ethiopian Airlines gusangira ikirere nta nkomyi.

Umwaka ushize ubwo Minisitiri w’Intebe yazaga mu Rwanda yashimiye Perezida Kagame kubera gusigasira iterambere ry’u Rwanda ndetse ashimangira ko u Rwanda na Ethiopia bikomeje kongera imbaraga mu kwimakaza ubutwererane bukorwa mu nyungu z’iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi, hashyirwa imbaraga zikomeye mu rwego rw’ubuhinzi kandi bishyize imbere ubufatanye bugamije kwagura imishinga myiza mu Karere kose.

Perezida Paul Kagame yanaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed Ali ku kwaguramubano w’ibihugu byombi

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA