Perezida Kagame yaganiriye na Perezida wa Sénégal Faye ku mutekano wo mu Karere
umutekano

Perezida Kagame yaganiriye na Perezida wa Sénégal Faye ku mutekano wo mu Karere

NYIRANEZA JUDITH

February 1, 2025

Perezida Paul Kagame yaganiriye na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, aho ibiganiro byabo byagarutse ku kamaro k’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano mu Karere n’ahandi.

Umukuru w’Igihugu kandi yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza kurushaho guteza imbere imibanire myiza isanzwe hagati y’u Rwanda na Senegal mu kubaka umubano ufitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi.

Ibiganiro byakomoje ku mutekano mu Karere bibaye mu gihe mu Burasirazuba bwa RDC inyeshyamba za M23 zigaruriye imijyi inyuranye by’umwihariko uwa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo gutsinda ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije na FDRLR, Wazalendo n’indi mitwe.

U Rwanda na Senegal ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse ibihugu byombi byanasinyanye amasezerano mu nzego zitandukanye harimo nk’ay’ubufatanye mu by’umuco kandi biteganya no gusinya andi masezerano mu rwego rw’uburezi, ubuzima n’andi.

Ikindi ni uko guhera mu Ukwakira 2017, Sosiyete ya RwandAir yahawe uburenganzira bwo gukoresha icyerekezo cya Kigali-Dakar, ingendo eshatu mu cyumweru, ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru.

Perezida Paul Kagame yaganiriye na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye ku kamaro k’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA