Perezida Kagame yaganiriye n’Abayobozi ba kaminuza ya Yonsei yo muri Koreya y’Epfo
Politiki

Perezida Kagame yaganiriye n’Abayobozi ba kaminuza ya Yonsei yo muri Koreya y’Epfo

KAMALIZA AGNES

January 27, 2026

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Perezida wa Kaminuza ya Yonsei yo muri Koreya y’Epfo, Prof. Dong-Sup Yoon na Dr. Won-Yong Lee, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ubushakashatsi n’itsinda bazanye aho bagiranye ibiganiro ku gushimangira imikoranire.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Mutarama 2026, byatangaje ko impande zombi zaganiriye ku gushimangira imikoranire mu bijyanye n’uburezi hagati ya Kaminuza ya Yonsei n’u Rwanda, binyuze mu guhererekanya ubumenyi, ubushakashatsi no kubaka ubushobozi mu rwego rw’uburezi.

Umubano w’u Rwanda na Koreya y’Epfo umaze imyaka irenga 60 ndetse ugaragaramo ubufatanye bukomeye mu nzego z’iterambere, ubuhinzi, ikoranabuhanga (ICT) n’uburezi.

Muri Kamena 2024, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri icyo gihugu, aho yasize hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Muri uwo mwaka kandi Kaminuza ya Yonsei yahaye Perezida Kagame Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) y’icyubahiro, mu Ishami ry’Imiyoborere rusange na politiki ziteza imbere abaturage (Public policy and Management).

Perezida Paul Kagame yashimiye iyo Kaminuza ya Yonsei, icyubahiro bamuhaye agaragaza ko yifuza gukomeza umubano n’iyo kaminuza.

U Rwanda rufite ambasade i Seoul ndetse na Koreya y’Epfo ifite ambasade i Kigali mu rwego rwo koroshya dipolomasi n’umubano w’ibihugu byombi usanzwe ukubiye mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba Kaminuza ya Yonsei yo muri Koreya y’Epfo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA