Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation
Ubukungu

Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation

KAYITARE JEAN PAUL

October 10, 2025

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Reeta Roy, Umuyobozi Mukuru w’umuryango Mastercard Foundation na Sewit Ahderom ugiye gusimbura Roy umwaka utaha.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025, muri Village Urugwiro.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame n’abo bashyitsi baganiriye ku bikorwa bya Mastercard Foundation muri Afurika, no ku bufatanye n’u Rwanda by’umwihariko.

Ubufatanye bwa Mastercard Foundation na Leta y’u Rwanda bwibanda ahanini ku guhanga imirimo, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko ku bijyanye n’iterambere n’ibindi.

Umuryango Mastercard Foundation uteganya kubakira ubushobozi urubyiruko rwa Afurika rugera kuri Miliyoni 30 hibandwa cyane cyane ku bagore, kugira ngo mu 2030 ruzabe rufite imirimo myiza irufasha kwiteza imbere.

Mu 2021, Mastercard Foundation na Kaminuza y’u Rwanda byatangije ubufatanye buzamara imyaka 10, bugamije gufasha abanyeshuri 1,200 b’abahanga ariko badafite ubushobozi, bukaba buzashorwamo angana na Miliyoni 55 z’Amadolari y’Amerika (ni ukuvuga asaga Miliyari 79 z’Amafaranga y’u Rwanda).

Si ibyo gusa kuko uyu muryango utanga amahugurwa anyuranye ku rubyiruko ndetse ugakora n’ubukangurambaga mu Rwanda, kugira ngo rubashe kwihangira imirimo, muri gahunda ya Leta yo kongera imirimo hagamijwe kugabanya ubushomeri.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA