Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwizerera ikoranabuhanga mu guhuza abantu no kugera ku iterambere rirambye ndetse ko ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano,AI, irya Next-Generation Network, (NGN) n’ibikoresho by’ikoranabuhanga biri guhindura imibereho byihutisha Isi mu iterambere.
Yabigarutseho kuri uyu wa 21 Ukwakira 2025, mu nama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga rya Telefoni ngendanwa n’ibijyanye naryo, (Mobile World Congress, MWC), yahurije hamwe abarenga ibihumbi 4 baturutse mu bihugu birenga 100, bafite aho bahuriye n’iby’ikoranabuhanga.
Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rubona urugendo rw’ikoranabuhanga nk’igice kinini cy’intumbero yarwo yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi kandi ruribonamo ubushobozi bwo guteza imbere impinduka zishingiye ku iterambere.
Yagize ati: “U Rwanda rwizerera mu bushobozi bw’ ikoranabuhanga mu guhuza abantu no guteza imbere impinduka. Mu myaka ishize, Afurika yateye intambwe yo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga rya telefoni.
Umuyoboro mugari wa internet na telefoni zigezweho byagize uruhare mu buzima bwa buri munsi, guteza imbere ubucuruzi, uburezi, imari n’izindi nzego z’ingenzi. Guhererekanya amafaranga hifashishijwe telefoni, Mobile Money, ni urugero rwiza rwabyo.”
Yongeyeho ko igihugu kiri kubaka ubumenyi bushingiye ku bumenyi aho hari kwimakazwa ikoranabuhanga rya AI mu igenamigambi, gushyigikira ubushakashatsi hagamijwe kongera ubumenyi n’umusaruro kandi riri kwihutisha imibereho y’abatuye Isi.
Ati: “AI, ikoranabuhanga rya Next-Generation Network (NGN) n’ibikoresho by’ikoranabuhanga rigezweho biri guhindura buri rwego, bitanga ibisubizo byinshi mu ngeri zitandukanye.’’
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa ariko hakiri icyuho nko mu mikoreshereze ya internet aho ariko Abanyafurika bayikoresha bakiri bake ugereranyije n’ahandi ku Isi, asaba ababifite mu nshinganp kongera imikoranire.
Imibare igaragaza ko abantu barenga 64% muri Afurika batabona internet mu gihe abo igeraho ari 24%, naho 6% bakaba batagerwaho n’ibikorwa remezo.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) igaragaza ko mu myaka 2 ishize, u Rwanda rwari rufite ½ cya miliyoni bakoresha internet ya 4G ariko bitewe na politiki n’imikoranire y’inzego iyo mibare ikaba yari imaze kugera kuri miliyoni 5 muri Kamena uyu mwaka.
Minisitiri wa MINICT, Ingabire Paula yavuze ko icyerekezo cy’u Rwanda kiganisha ku kubaka ibikorwa remezo by’imiyoboro migari ya internet kandi bidaheza.
Ati: “Iterambere ry’ahazaza h’ikoranabuhanga ryifashishije telefoni muri Afurika rikwiye kubakira ku mikorere ihuriweho.”
Yongeyeho ko binyuze muri gahunda y’Intore mu Ikoranabuhanga mu Rwanda abarenga miliyoni 4 bamaze kwigishwa uko bakwisabira serivisi z’ikoranabuhanga bakoresheje telefone ngendanwa.
Mu myaka itatu ishize ni bwo u Rwanda rwakiriye iyi nama bwa mbere, ari bwo yari ifunguye amarembo yayo ku mugabane wa Afurika.