Ifoto y’Umunsi: Perezida Kagame yagaragaye yagaza urutarangwe (Cheetah) muri Zambia
Ifoto y'umunsi

Ifoto y’Umunsi: Perezida Kagame yagaragaye yagaza urutarangwe (Cheetah) muri Zambia

Imvaho Nshya

April 5, 2022

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaye muri Zambia yagaza ubwoko bw’ingwe bita urutarangwe (cheetah), imwe mu nyamaswa z’ishyamba zatojwe kubana n’abantu.

Iyi ni ifoto yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aho basuye tumwe mu duce tw’ubukerarugendo tugezweho muri icyo Gihugu.

Utwo duce turimo aka Musi-O-Tunya gaherereye ku Isumo rya Victoria na Pariki y’Igihugu ya Mukuni Big 5 Safaris.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA