Perezida Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania kwifatanya n’abandi Bakuru b’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihigu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) mu nama idasanzwe yiga ku gushakira umuti ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.
Iyi nama ibaye nyuma yuko habaye inama idasanzwe yahuje Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) yateranye tariki ya 1 Gashyantara 2025, iyobowe na Perezida wa Zimbabwe Dr. Emmerson Mnangagwa i Harare muri Zimbabwe, kugira ngo yige ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ikaba umwe mu banyamuryango.
Abandi bakuru b’ibihugu bayitabiriye barimo Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania; Dr William Samoei Ruto wa Kenya akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe akaba n’Umuyobozi Mukuru wa SADC, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda; Hakainde Hichilema wa Zambia na Sheikh Hassan Muhamud wa Somalia.
Hari abandi bakiri mu nzira barimo Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, naho Evariste Ndayishimiye w’u Burundi we yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Gervais Ndirakobuca; Félix Tshisekedi wa RDC aritabira akoresheje ikoranabuhanga.
Umwanzuro wo gutegura iyi nama wafashwe nyuma y’aho abarwanyi ba M23 bafashe umujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bibutsa Leta ya RDC ko bifuza kugirana na yo imishyikirano kugira ngo bashakire hamwe amahoro arambye.
Mu matangazo iyi miryango yashyize hanze, na yo yagaragaje ko ishyigikiye ibiganiro bya politiki bidaheza M23, cyane ko ari byo byabonekamo ibisubizo birambye by’iyi ntambara.
Pascal NDIKUYEZE
February 8, 2025 at 3:11 pmDutegereje imyanzuro myiza izava muri iyi nama izatanga umuti wuzuye wo gukemura ikibazo ku mpande zombi