Perezida Kagame yageze i Riga muri Latvia, mu ruzinduko rw’iminsi 3
Politiki

Perezida Kagame yageze i Riga muri Latvia, mu ruzinduko rw’iminsi 3

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

October 1, 2024

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Riga muri Latvia, mu ruzinduko rw’akazi rwa mbere agiriye muri icyo gihugu, ndetse akaba na Perezida wa mbere w’Afurika ugisuye.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro mu muhezo na Perezida wa Latvia Edgars Rinkēvičs, biza gukurikirwa n’ibiganiro nyunguranabitekerezo bihuza amatsinda ahagarariye ibihugu byombi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu w’u Rwanda byatangaje ko Perezida Kagame na mugenzi we wa Latvia banagirana ikiganiro n’abanyamakuru, cyibanda ku kurushaho kunoza ubutwererane bw’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yanasuye Ingoro Ndangamurage Latvia (Occupation of Latvia), Ikibumbano cy’Ubwigenge ndetse akaba anitabira ifungurwa ry’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ari bunavugire ijambo.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA