Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani. Ibiganiro byabo byibanze ku mubano w’u Rwanda na Qatar.
Abayobozi baganiriye mu gihe i Doha muri Qatar hakomeje kubera inama mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Abaturage.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ibiganiro byahuje Perezida Kagame na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Ugushyingo 2025.
Ubutumwa bw’ibiro by’Umukuru w’igihugu buri ku rubuga rwa X, bugira buti: “Ibiganiro byabo byibanze ku mubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’Igihugu cya Qatar ndetse no ku nzego zitandukanye z’ubufatanye butanga umusaruro hagati y’ibihugu byombi.”
Umubano w’u Rwanda na Qatar ukomeza gukura buri munsi ari nako umusaruro uwushibukaho biturutse ku bufatanye bushingiye ku nzego zitandukanye ndetse n’ubucuti hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi badasiba kugendererana.
Ibiganiro hagati y’abayobozi bombi ni bimwe mu bigaragaza ko ari urugero rwiza rw’ubufatanye bukwiye kuranga ibihugu ku rwego mpuzamahanga.
U Rwanda na Qatar ni ibihugu bisangiye icyerekezo kimwe kirimo kurema umubano ushingiye ku bufatanye burimo no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bihangayikishije Isi n’akarere biherereyemo himakazwa amahoro n’umutekano, iterambere ry’ubukungu, guteza imbere ishoramari n’imibereho myiza y’abaturage.
Ibi byose nibyo bituma umunsi ku munsi ibihugu byombi bigaragaza inyota yo kurushaho gufatanya mu nzego zitandukanye ndetse no gushimangira ibyagezweho kandi byose bigakorwa ku nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.
Mu rwego rwo kurushaho gushimangira mu buryo budasanzwe umubano hagati y’ibi bihugu by’inshuti n’abaturage babyo, uretse kuba hari amasezerano y’ubufatanye yagiye asinywa mu bihe bitandukanye, ibyo ntibisigana n’ingendo abayobozi b’u Rwanda na Qatar bagirana hagati yabo.
Abayobozi b’ibihugu by’u Rwanda na Qatar kandi, mu ruhame ntibabura kwerura ko imibanire yabo yarenze ubushuti busanzwe ikagera ku ntera y’ubuvandimwe, nk’uko mu birori byo gutanga ibihembo byiswe anti-corruption excellence awards 2019 Perezida Paul Kagame yabigaragaje ubwo yashimiraga mugenzi we wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani watangije ibi bihembo.
U Rwanda na Qatar bifitanye umubano mwiza, urimo ubufatanye mu nzego zinyuranye harimo ubutwererane mu bijyanye n’umutekano, ishoramari, ubucuruzi, n’ubuhinzi.

