Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ku mibanire myiza isanzweho hagati y’ibihugu byombi n’ubufatanye mu nzego z’ingenzi.
Emir wa Qatar yakiriye Perezida Kagame mu biro bye Amiri Diwan, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2025. Ibiganiro byabo byagarutse ku mibanire myiza isanzweho hagati y’ibihugu byombi n’ubufatanye mu nzego z’ingenzi.
U Rwanda na Qatar ni ibihugu by’inshuti zikomeye cyane, aho ibihugu byombi bifatanya mu nzego zitandukanye, ubwo bucuti bugashingimangirwa n’imigenderanire.
U Rwanda na Qatar bifatanya mu bijyanye n’umutekano, guteza imbere ishoramari n’ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi n’ikoranabuhanga, ubukerarugendo, kurwanya ruswa n’ibindi.
Qatar kandi iri gufatanya n’u Rwanda mu ishoramari rijyanye n’ubwikorezi, cyane cyane mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, aho Qatar Airways ifitemo imigabane ingana na 60%.
Muri Mutarama 2025 Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi biri gukorwa bijyanye n’amasezerano u Rwanda rwasinyanye na Qatar mu kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera no kugura imigabane ingana na 49% muri RwandAir, ko ibyinshi biri kugera ku musozo.