Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Petr Pavel wa Repubulika ya Czech
Amakuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Petr Pavel wa Repubulika ya Czech

NYIRANEZA JUDITH

April 6, 2024

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we wa Repubulika ya Czech, Peter Pavel kuri uyu wa Gatandatu tarikiya 6 Mata 2024, akabaa uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Perezida wa Czech yageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 5 Mata 2024, ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta.

Perezida wa Repubulika ya Czech, Petr Pavel, yavuze ko kuba we n’itsinda ayoboye baje mu Rwanda kwifatanya n’Abanyarwanda mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ari umwanya wo kugira ngo biyibutse ko bagomba kugira uruhare rwo guharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.

Yagize ati: “Ibyabaye mu Rwanda hari benshi bitasigiye isomo ariko ko hari ibigaragaza ko hari intambwe igenda iterwa mu bihugu bimwe na bimwe.”

Perezida wa Repubulika ya Czech Petr Pavel, yavuze ko igihugu cye n’u Rwanda bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo iza gisirikare n’umutekano, ubuzima, ibikorwa remezo n’izindi.

Ati “Kandi twiteguye kubakira ku bushake bwiza mu gufungura izindi nzego twakoranamo. Ndatekereza ko ubufatanye bw’u Rwanda na Czech bufite inyungu zihuriweho n’impande zombi.”

Perezida wa Repubulika ya Czech, Petr Pavel, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda hari benshi bitasigiye isomo avuga ko hari ibigaragaza ko hari intambwe igenda iterwa mu bihugu bimwe na bimwe.

Ati: “Twabonye ko mu Nama z’Umuryango w’Abibumbye ziheruka, ibihugu bitandukanye byo muri Afurika, Amerika ndetse n’u Burayi byemeranyijwe ku mahame amwe n’amwe, ibyo biteye umwete.”

Perezida wa Repubulika ya Czech, Petr Pavel, yavuze ko igihugu cye kizakomeza guharanira gushyiramo imbaraga mu bukangurambaga kugira ngo habeho guhuza kw’ibihugu no guhagurukira hamwe kugira ngo bagire ibyo bakumira bityo ibyabaye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntibizongere kuba ukundi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA