Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abajyanama be
Politiki

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abajyanama be

SHEMA IVAN

October 14, 2025

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yayoboye Inama y’Akanama Ngishwanama k’Umukuru w’Igihugu (PAC), ihuriro ruhurizwamo impuguke z’Abanyarwanda n’abo ku rwego mpuzamahanga, bashinzwe kugira inama Umukuru w’Igihugu na Guverinoma kugira ngo bungurane ibitekerezo ku iterambere ry’u Rwanda.

Iyi nama yabereye kuri Kigali Golf Resort, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2025.

Ibi biganiro by’Umukuru w’Igihugu n’Akanama Ngishwanama ke, byibanze ku gushaka ibisubizo bishya kandi bifatika byafasha mu kongera umuvuduko w’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, ndetse no guhangana n’ibibazo bikomeye byo mu Karere no ku rwego mpuzamahanga.

Mu bitabiriye iyi nama harimo Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), Umuyobozi w’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) Afurika Guy, Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, impuguke mu bukungu Dr Donald Kaberuka, Minisitiri w’Ioranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Musoni Paula, impuguke mu buvuzi Prof. Senait Fisseha, Dale Dawson n’abandi.

Abagize uru rwego rwashinzwe ku wa 26 Nzeri 2007, bahura kabiri buri mwaka, inama ya mbere ikaba yarabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye Inama y’Inteko Ishinga Amategeko n’iya Clinton Global Initiative.

Inama yabereye kuri Kigali Golf Resort mu Mujyi wa Kigali
Pereizda Kagame yungurana ibitekerezo n’abagize PAC
Perezida Kagame yayoboye Inama y’Akanama Ngishwanama ke (PAC) yibanze ku bungurana ibitekerezo ku iterambere ry’u Rwanda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA